bwiza.com
Amakuru Politiki Umutekano

Uburusiya bwagerageje ibisasu birasa mu ntera zirenga 11,000 km-amafoto

Minisieri y’ingabo mu Burusiya yatangaje ko kuri uyu wa 24 Kanama yatangaje ko igisirikare cy’igihugu cyagerageje ibisasu bibiri bya ‘misile’ birasa mu ntera irenga ibilometero 11,000,

Kimwe muri ibi bisasu cyageragejwe cyitwa Bulava, cyoherejwe n’ubwato bwa Yuri Dolgoruky mu nyanja ya Arctic ku ntera y’ibilometero bisaga 9,000. Bulava ni kimwe mu bisasu bishya iki gihugu gifite.

Ikindi cyitwa Sineva cyoherejwe n’ubwato bwitwa Tula mu ntera y’ibilometero bisaga 11,000. Cyoherejwe mu nyanja nto ya Barents ihuza Norvege n’Uburusiya.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Joseph 26/08/2019 10:26 am at 10:26 am

Russia is building its military power to revenge America

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com