bwiza.com
Amakuru

Australia iravuga ko intasi zikomoka mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda ziyugarije

Leta ya Australia ivuga ko yamaze gucungerwa n’intasi zo mu bindi bihugu birimo u Rwanda ku kigero kitigeze kibaho mu mateka yayo.

ABC dukesha iyi nkuru ko hari ibihugu birimo Ubushinwa Saudi Arabia, Iran, Syria, North Korea na Malaysia ndetse n’u Rwanda na byo bikoresha ubu buryo.

Iki kinyamakuru kivuga ko hamaze kumenyekana ko hibasiwe impunzi ziri mu duce twa Sydney, Perth na  Queensland muri Australia.

Ibiro by’Ubutasi bya Australia, ASIO bitangaza ko abibasiwe ari impunzi zishorwa mu bkorwa by’ubutasi ku bushake cyangwa ku gahato.

Aba ngo akazi kabo ni ugukusanya amakuru, bohereza mu gihugu bakomokamo.

Umuvugizi wa ASIO, yavuze ko ubutasi bw’ibindi bihugu buri ku rwego rwo hejuru cyane gusa yirinda guhishura uburyo izi mpunzi n’abaimukira baje guhindurwamo intasi.

Prof. John Blaxland, Umwarimu muri Kaminuza ya Australia avuga ko ibihugu byinshi bisanzwe bikoresha  abaturage babyo baba muri Australia mu kwivanga mu buzima bw’igihugu cyabakiriye.

Ati “ Harabahunga ariko bagakomeza gukorana bya hafi n’ibihugu bakomokamo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe yahakanye iby’aya makuru ubwo yaganiraga na BBC.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com