bwiza.com
Amakuru Politiki

Kigali: RIB yafashe imodoka yanditse kuri Rumanyika Fred yari yaribwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza ko rwafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4 yari yaribwe, iyi modoka ikaba yanditse kuri Rumanyika Fred.

mU itangaza uru rwego rwacishije ku rukuta rwa Twitter ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019, yagize iti “Uyu munsi RIB yafashe imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA RAV4 ifite ibirango bya RAC 087V yanditse kuri Rumanyika Fred”.

RIB yakomeje ishima ubufatanye n’abaturage mu gutahura abanyabyaha kandi yongera kwibutsa abakomeje umugambi wo gukora ibyaha ko bakwiye kubireka kuko ngo ubushobozi n’ubushake bwo kubahiga buhari kandi bukomeza no kwiyongera.

Iyi modoka ngo yibwe ku itariki 22 Kanama 2019. Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com