bwiza.com
Amakuru Urukundo

Nujya gusambanyiriza umugore wundi mugabo mu buriri bwe, dore ibyago 10 bizaba bigutegereje

Abagabo basambana n’abagore b’abandi bagabo, uretse kuba nabo ubwabo bisenyera akenshi usanga hari n’ibindi byago byinshi baba bikururira.

Abagabo bazi ubwenge burya bubaha uburiri bwa bagenzi babo, akaba yasambana n’umugore we ariko akaba atatinyuka kubikorera mu buriri bwe.

Dore ibyago bishobora kukugwaho ufatiwe muri icyo cyaha.

1.Urupfu: Umugabo ugufatiye mu buriri bwe urimo gusambana n’umugore we, ashobora guhita akwica kubera umujinya dore ko anabibonamo agasuzuguro gakabije, ariko asanze muri ahandi nko muri lodge akenshi ntabwo bimubabaza ku rwego nk’urwo yagusanga iwe mu cyumba.

2.Kukwaka imitungo: Abagabo benshi iyo bafatiwe ku bagore b’abandi by’umwihariko mu buriri bw’umugabo we, usanga babasinyisha sheki ku ngufu cyangwa se bakemera gutanga imitungo kugira ngo bababarirwe.

3.Gusenya urwawe: Uko byagenda kose umugabo ugufatiye mu rwe aba afite umujinya agamije kwihorera, icyo gihe ashobora kugukingirana, akabanza kujya guhuruza umugore wawe n’umuryango iyo asanze akuzi, icyo gihe nubwo wari uzi ko urimo gusenya urw’abandi, n’urwawe hari igihe ruhita rusenyuka.

4.Igisebo: Gufatirwa mu buriri bw’abandi nta jambo na rimwe uba ugifite kabone n’ubwo waba usanzwe uri umuntu ukomakomeye, hari igihe bagufata amashusho agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ukaregwa mu nkiko, icyo gihe kiba ari igisebo kuri wowe n’umuryango wawe.

5.Iyicarubozo: Nujya kuryamana n’umugore w’abandi mu buriri bwe n’umugabo we, uzabikore witeguye ko ushobora gufatwa ukaba wakorerwa iyicarubozo, kuko umugabo we iyo ahagufatiyeyo agukorera ibyo ashoboye aterwa n’umujinya, akaba yagukorera iyicarubozi mu buryo butandukanye.

6.Kurogwa: Uretse no gufatirwa mu buriri bw’abandi, gusambana n’umugore wundi mugabo hari igihe bibaviramo ibyago byo kuba mwafatana, kubatandukanya bikaba ingorabahizi nk’uko byagiye bigaragara mu binyamakuru, umugabo yamatanye n’umugore

7.Nta bwisanzure: Bitewe n’uko uba witeguye ko ushobora guhura n’ibyago, ibyo ukora uba urimo gushikagurika, igikubise ku rugi cyose ukikanga uzi ko ufashwe.

8.Kugushwa mu gakino: Umugore wese ugukurura ashaka ko mujyana gusambanira iwe, jya ukeka ko ashobora kukugusha mu gakino, wamara kwikuramo ukabona umugabo aguhagaze hejuru, icyo gihe nibwo usanga bakwambuye amafaranga cyangwa se ibindi ufite by’agaciro nka telefoni, Laptop, cyangwa se kubera kwanga igisebo ukemera ugatanga bimwe mu byo utunze usaba kugirirwa ibanga.

9.Kugezwa mu nkiko: Kabone n’ubwo ushobora kuba umwe cyangwa se ukaba wahanishwa igihano kidakakaye, ariko mu gihe cyose wagejejwe mu nkiko cyangwa mu nteko rusange ushinjwa ubusambanyi, imbere yawe n’umuryango wawe bibagiraho ingaruka ndetse zikanagaruka k’uwo mwasambanaga.

10.Icyaha imbere y’Imana: Mu mategeko 10 y’Imana, hari aho bavuga bati “Ntuzasambanye, ntuzifuze umugore wundi”. Mu gihe cyose uri muri iyi nzira jya unamenya ko urimo kwicukurira imva.

 

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

vitamin nsi 26/08/2019 4:08 pm at 4:08 pm

ibi bintu bifite agaciro.

Subiza
Anaclet Bimenyimana 27/08/2019 9:55 am at 9:55 am

Uzabaze gitifui muhanga akaga arimo kandi we atari ari mu rugo iwe. rwose ubusambanyi ni ukwicukurira urwobo aka wa mugani ngo imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’akabati ihakura inda yako. uwasuze agirwa no kunutsa. uwiyemeje gusambana aze yitegura n’ingaruka zavuzwe n’umunyamakuru. akaryoshye.com. tureke ingeso.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com