bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Hatangajwe Guverinoma nshya nyuma y’amezi arindwi itegerejwe

Nyuma y’amezi arindwi itegerejwe Guverinoma nshya ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amaherezo kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Kanama nyuma yo kwemezwa na Perezida Felix Tshisekedi yatangajwe ikaba igizwe n’abaminisitiri 65.

Nk’uko byumvikanweho, iyi Guverinoma nshya ya Congo iraba igizwe n’abaminisitiri 23 bakomoka mu ihuriro rya Perezida Felix Tshisekedi (CACH), naho abandi 42 babe abava mu ihuriro rya Joseph Kabila (FCC).

Dore urutonde rw’abagize Guverinoma nshya ya Congo

Visi Minisitiri w’Intebe, akaba Miniitiri w’umutekano n’ibibazo bijyanye n’umuco, Gilbert Kankonde Malamba

Visi Minisitiri w’Intebe, akaba Minisitiri w’Ubutabera, no kurinda ibirango, Célestin Tunda ya Kasende

Visi Minisitiri w’Intebe, akaba Minisitiri w’Ingengo y’imari, Jean Baudouin Mayo Manbeke

Visi Minisitiri w’Intebe, akaba Minisitiri w’Igenamigambi, Madamu Elysée Munembwe Tamukumwe

Visi Minisitiri w’Intebe, akaba Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’imirimo ya Leta, Willy Ngoopos Sunzhel

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Madamu Marie Tumba Nzeza

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri w’Ubutwererane Mpuzamahanga, kwihuza kw’akarere na Francophonie, Pepin Guillaume Manjolo Buakila

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri ushinzwe gaz na peteroli, Rubens Mikindo Muhima

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi no kuvugurura inzego, Azarias Ruberwa Manywa

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri ushinzwe ingufu z’amashanyarazi, Eustache Muhanzi Mubembe

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri w’umurimo n’imibereho myiza y’abaturage, madamu nene Nkulu Ilunga

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri w’amashuri abanza, ayisumbuye n’aya tekiniki, Willy Bakonga Wilima

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri w’uburinganire, umuryango no kwita ku mwana, Madamu Béatrice Lomeya Atilite

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri ushinzwe imiturire no guteza imbere imijyi, Pius Muabilu Mbayu Mukala

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri w’itumanaho n’Itangazamakuru, David Jolino Diwanpovesa Makelele ma-Muzingi

Minisitiri wa Leta, akaba Minisitiri w’Ubuzima, Eteni Longondo

Ba Minisitiri ku mirimo

Minisitiri w’Ingabo n’Abahoze ari abarwanyi, Aimé Ngoy Mukena

Minisitiri w’Imirimo ya Leta, madamu Yollande Ebongo Bosongo

Minisitiri w’Imari, José Sele Yaraghuli

Minisitiri w’Ubukungu bw’igihugu, Madamu Acacia Bandubola Mbongo

Minisitiri wa Portefeuille, Clément Kuete Nymi Bemuna

Minisitiri w’Ubucuruzi bwo hanze, Jean Lucien Bussa Tongba

Minisitiri Ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Willy Kitobo Samsoni

Minisitiri w’Amaposita, itumanaho n’ikoranabuhanga mu itumanaho n’itangazamakuru, Augustin Kibassa Maliba

Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu, André Lite Asebea

Minisitiri ushinzwe Imibanire n’inteko ishinga amategeko, Déogratias Nkusu Kunzi Bikawa

Minisitiri w’Ibidukikije n’iterambere rirambye, Claude Nyamugabo Bazibuhe

Minisitiri w’Ubwikorezi n’imirongo y’itumanaho, Didier Mazengu Mukanzu

Minisitiri w’Ubuhinzi, Jean joseph Kasonga Mukuta

Minisitiri w’Uburobyi n’ubworozi, Jonathan Bialosuka Wata

Minisitiri w’Iterambere ry’icyaro, Guy Mikulu Pombo

Minisitiri w’Imibereho Myiza, Rose Boyata Monkaju

Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi n’ubufatanye bw’igihugu, Steve Mbikaki Mabuluki

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com