bwiza.com
Ahabanza » Tanzania: Impunzi z’Abarundi zishobora gutangira gucyurwa ku ngufu
Amakuru Politiki

Tanzania: Impunzi z’Abarundi zishobora gutangira gucyurwa ku ngufu

Impunzi z’Abarundi zahungiye mu gihugu cya Tanzania zifite ubwoba bwinshi bw’uko zishobora gucyurwa ku ngufu guhera ku itariki ya 01 Ukwakira nyuma y’uruzinduko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Burundi aherutse gukorera mu nkambi za Nduta na Mtendeli .

Uruzinduko rwa minisitiri Pascal Barandagiye na mugenzi we wa Tanzania, Kangi Ndege Lugola, rwatumye impunzi nyinshi zishya ubwoba ziterwa nuko zishobora kuzacyurwa ku ngufu mu minsi iri imbere.

Amakuru amwe akaba avuga ko Minisitiri barandagiye na Kangi Ndege bashyize umukono ku masezerano yo gutangira gucyura impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania zaba zibishaka cyangwa zitabishaka.

Amakuru agera ku rubuga Ubmnews dukesha iyi nkuru aravuga ko Abarundi bagera ku bihumbi bibiri bategereje gucyurwa ku ngufu guhera kuwa 01 Ukwakira 2019 binyuze muri ayo masezerano yasinywe hagati ya Pascal Barandagiye na kangi Ndege Lugola.

Igihugu cya Tanzania gicumbikiye impunzi z’Abarndi zisaga 300,000 zicumbikiwe mu nkambi eshatu ari zo; Nyarugusu, Nduta na Mtendeli. Iyi mibare itangwa na HCR ariko ntivugwaho rumwe na Leta y’u Burundi.

Izindi wakunda

Bwiza.com