bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro Umuryango

Umunabi wa Zari ku mufana wamusabye gusubiza abana be muri Tanzania

Zari Hassan wahoze afatanyije urugo na Diamond Platinumz yananiwe kwihanganira umufana wamubwiye ko agomba gusubiza abana babiri yabyaranye n’uyu muhanzi muri Tanzania.

Diamond n’Umugandekazi Zari uba muri Afurika y’Epfo batandukanye mu 2018, bari bamaze kubyarana Tiffah na Nillan Dangote.

Diamond ashinja uyu mugore kudaha aba bana uburenganzira bwo kumusura nka se ndetse akaba atabamwemerera kubabona ariko Zari na we akavuga ko uyu muhanzi yahunze inshingano ze ku bana; bityo ngo ari umubyeyi gito.

Ubwo yakoraga ikiganiro cy’amashusho n’abafana kuri Instagram, nibwo umwe muri bo yategetse Zari gusubiza aba bana muri Tanzania, akareka gukomeza kubahisha muri Afurika y’Epfo.

Igisubizo cya Zari : ” Umbwira ngo turashaka abana! Urabashaka nka nde ‘wa mbwa we’? Ndeka. Aho turi turatuje kandi ubuzima  bwacu ni bwiza. Reba ibikureba, udatuma nagutuka. Iyo bigeze ku bana bange nanarwana. Ceceka!”

Izindi wakunda

Bwiza.com