bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Umusore n’inkumi bishwe n’ikamyo ubwo bavaga gusezerana

Umusore n’umukobwa bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2019.

Harley Morgan w’imyaka 19 na Rhiannon Boudreaux w’imyaka 20 y’amavuko, biciwe mu mujyi wa Orage muri Leta ya Texas.

Aba bombi bari bamaze kwiyemeza kubana akaramata, bavaga ku biro by’urukiko rw’ibanze rwa Orange, bamaze kurahira imbere y’amategeko kubana nk’umugabo n’umugore.

Nk’uko bitangazwa na KFDM, ngo ubwo imodoka yari itwaye aba bageni yari igeze ku muhanda wa 87 muri uyu mujyi wa Orage, yagonzwe n’ikamyo yakururaga makuzungu, bapfa batyo.

Ubwo ikamyo yabagongaga nyina w’umukobwa na mukuru we bari mu modoka yari inyuma yabo.

Kennia, nyina wa Harley Morgan, yagize ati “Nabonye ikibondo cyanjye gipfa. Buri gihe ngendana amaraso y’umuhungu wanjye kuko nayakozemo ubwo namukuraga muri iyo modoka”.

Arakomeza, ati “Uyu munsi inzozi mbi mpora nzibona mu maso yanjye. Ni inzozi zituma mpora nanze ubuzima bwanjye bwose. Ntabwo nzabyibagirwa. Ntabwo nzatandukana nabyo, mpora mbona ikamyo igonga umwana wanjye igahora imwica amajoro yose y’ubuzima bwanjye”.

Asobanura ko bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko ariko banitegura gusezerana imbere y’Imana mu Ukuboza. Ati “Bari bavuye gusezerana mu mategeko ariko bifuzaga gusezerana kuri Noheli, ku wa 20 Ukuboza bagombaga kuzakora imihango ibanza imbere y’inshuti n’imiryango”.

N’agahinda kenshi, asoza agira ati “Niba mufite abana, nimubaterure mu biganza byanyu naho njye nabuze umuhungu wanjye”.

Kennia Morgan (Iburyo), ababajwe n’urupfu rw’umwana we

Izindi wakunda

Bwiza.com