bwiza.com
Ahabanza » Kigali: Bazinutswe kugura Gaz nyuma y’aho ituritse igatwika inzu
Amakuru Politiki

Kigali: Bazinutswe kugura Gaz nyuma y’aho ituritse igatwika inzu

Mu masaha ya saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2019, nibwo iri turika rya gaz ryabaye, mu kagari ka Rugenge, mu murenge wa Muhima, mu mujyi wa Kigali, inzu irashya irakongoka none bamwe barahiye bavuga ko itazabagerera mu nzu.

Abari hafi birukankiye mu nzu kureba umukobwa wari waturikanywe n’iyi gaz, babasha kumukuramo atarakongoka, icyakora yari afite ibikomere byinshi by’ubushye ataka cyane.

Kalimba Johnson ni nyir’inzu yakongotse, aravuga uko byagenze. Ati “Nagiye kumva numva ikintu kiraturitse nsohotse nsanga ari gas ituritse umwana aza yahiye wese tugerageza uko tumufasha ngo tumujyane kwa muganga, tubona ubushobozi bwa Polisi nibwo bubaye hafi bamujyana kwa muganga.

Twizeye ko ari bukire, ibyangiritse ni byinshi inzu yose irahiye iyo babagamo irashize nta kintu bavanyemo na kimwe, twatinye kujyamo gusa inzu nini yo nta kintu yabaye.”

Bidatinze polisi ishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yatabaye izimya iyi nzu icyakora nta cyarokotse.

Abaturage babonye biba batangarije Radiotv Flash ko ibahaye umuhurwe.

Umwe yagize ati “Nyine ngo yari atetse ari imbere ya gaz kumwe umuntu ayikoresha arangije ngo arafungura biraturika, ubwo rero ibintu uzafungura bikaguturikana tuzajya dukoresha ibyo tudafungura bya gikene bidaturika.”

Undi yagize ati “Ubu igitekerezo cyo kugura gaz ntabwo nkiteze kuyigura rwose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace asaba abaturage gukoresha uburyo bwa gaz butateza impanuka.

Ati “Icyo nabwira abaturage, icya mbere ni ubwirinzi bw’ibi bikoresho bya gaz, ababishoboye bafite inzu zo hanze bayikura mu nzu bakayishyira hanze batekera ariko bataharara. Ikindi hari udukoresho twabugenewe tubasha kukwereka ko gaz yagize ikibazo kuko gahita gasakuza ukamenya ko yagize ikibazo ukaba wanahunga, nashishikariza abaturage kugura utwo dukoresha bikabafasha kwirinda impanuka ya gaz mu gihe yabayeho.”

Uwatwitswe n’iyi gaz yahise ajyanwa ku bitaro bya Muhima, ngo ubuzima bwe bwitabweho.

Si ubwa mbere muri uyu mwaka habayeho impanuka za gaz,  iheruka ni iyahitanye umugore wo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, yamuturikanye ubwo yari ayitetseho inakomeretsa umwana we ndetse n’inzu bari batuyemo irashya irakongoka.

Umwotsi wari mwinshi ubwo inzu yashyaga
Iyi niyo Gaz yaturitse

Izindi wakunda

Bwiza.com