bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Kutamenya Icyongereza byatumye agurira umwana we indege ebyiri zitwara abagenzi

Urukundo bamwe mu babyeyi bakunda abana babo rutuma bumva ko icyo bakenera cyose bagifitiye ubushobozi bakibaha. Impano zi kimwe mu by’ingenzi biranga ibirori cyangwa se ubukwe. Iyo tugiye gutanga impano, dutekereza ku by’agaciro cyangwa se ibyashimisha abo tuzigenera. Dushobora kwibeshya icyo twashakaga kugurira bagenzi bacu cyangwa se abana bacu ku munsi w’ibirori, ntibibe ari byo tugura bitewe n’uko twabitumye abandi ku isoko.

Iki gitekerezo gishingiye ku nkuru ya Middle East Monitor, ivuga ku mugabo ukomeye wo muri Arabia Saudite, umwe mu bakozi bo muri Minisitiri y’Ingufu.

Avuga ururimi rw’Icyarabu, Icyongereza akakivuga cyangwa se akagisoma agerageza mu buryo bugoranye.

Yatekereje kugurira umwana we impano y’igipupe cy’indege ku munsi we w’amavuko, yitabaza urubuga rwo kuri  murandasi mu gutanga gahunda (commande) ku rubuga rucuruza indege zitwara abagenzi za Airbus A350-1000 azi ko ari igipupe agiye kugura. Mu by’ukuri, amagambo yasomaga yabisobanuraga neza ariko kubera ko Icyongereza cye ari gike, ntiyabisobanukiwe ahubwo yatekerezaga ko ari igipupe agura.

Mbibutse ko uyu mugabo ari umuherwe. Bamweretse ko iki gipupe [indege ya A350-1000] kigura miliyoni z’amadolari y’Amerika zisaga 367 (mu manyarwanda, asaga miliyari 335). Yumvishe aya mafaranga ari make, ashaka kugura ebyiri ariko abanza kwishyura ay’imwe.

Ikigo gikora izi ndege cyaramuhamagaye kuri telefone, kimubwira ko indege ze zabonetse, yajya kuzifata. Yagiye kuzifata, imwe ayiha wa mwana wagize umunsi w’amavuko, indi ayiha umuryango ngo ujye uyifashisha mu ngendo uzajya ukora.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com