bwiza.com
Ahabanza » RDC: Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zashimuse abasaga 100
Amakuru Politiki

RDC: Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zashimuse abasaga 100

A Congolese army soldier takes position ...A Congolese army soldier takes position behind a wall during a fire-fight in Kanyarucinya, around 10km from Goma in the east of the Democratic Republic of the Congo on July 17, 2013. Heavy fighting resumed this afternoon, with artillery shelling and small arms combat in Kanyarucinya, and to the north, around Kibati. AFP PHOTO/PHIL MOOREPHIL MOORE/AFP/Getty Images

Inyeshyamba za ADF zikomoka mu gihugu cya Uganda zikaba zikorera ibikorwa bya kinyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirashinjwa gushimuta abaturage 106 ndetse no gusahura inzu n’amaduka.

Ni mu gitero izi nyeshyamba zagabye ku wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2019, mu gace ka Bahema Boga, mu Majyepfo ya Irumu.

Iyi mibare ikaba yarashyizwe ahagaragara na Sosiyeti Sivile, ku wa 27 Kanama 2019, i Bunia, nyuma y’iperereza ryakozwe ku miryango abayo bashimuswe.

Sosiyeti Sivile ya Boga yakoze iperereza, ivuga ko inyeshyamba za ADF zagiye zisahura mu duce turenga 10, turimo ak’ubucuruzi ka Izinga, Boga,  Nyagukuka, Bubundu, Nyabakala, Mungwanga, Mulirya,…

Nk’uko Visi Perezida w’iyi sosiyeti Sivile,  Albert Baseke yabitangarije Radio Okapi, yavuze ko kugeza n’ubu aba baturage bakiri mu maboko y’inyeshyamba, zikaba zarabatwaye zibikoreje ibyo zasahuye abandi bashoreye amatungo.

Akomeza avuga ko ari 106 bashimuswe, hibwa inka 160 n’ihene 300. Abaturage bakaba bavuga ko bafite impungenge z’umutekano wabo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com