bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Tetema ya Rayvanny na Diamond na Wamlambez ya Sailors zahagaritswe muri Kenya

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iby’amafilime muri Kenya, Mutua Ezekiel yahagaritse indirimbo Tetema ya Rayvanny yafatanyije na Diamond ndetse na Wamlambez y’itsinda rya Sailors kubera amagambo ateye isoni azigize.

Yavuze ko izi ndirimbo nta ho zitandukaniye n’iz’urukozasoni. Yahagaritse kuzicurangira mu ruhame, yemera ko zijya zikinirwa mu tubari ndetse n’utubyiniro kuko ngo haba hari abantu bakuze gusa.

“Tetema na Wamlambez ntizemerewe gucurangirwa hanze y’utubare n’utubyiniro. Amagambo azirimo aranduye ku buryo atakumvirwa mu ruhame cyane nk’ahantu abana bakunda kugera bakareba cyangwa bakumva indirimbo. Izi ndirimbo ni iz’urukozasoni.” Mutua.

Yaboneyeho no kunenga abayobozi bahangara bakabyinira izi ndirimbo n’izindi zisa na zo mu ruhame. Abo ni abafashwe amashusho bazibyina.

” Biteye ikimwaro kubona abayobozi baririmba cyangwa babyinira izi ndirimbo mu ruhame.”

Yongeyeho ko kuzihagarika hose bitashoboka kuko abenshi bamaze kuzibika ariko bikaba ingenzi ko nibura abantu bamenya ko zifite ubutumwa n’amagambo (lyrics) biteye isoni. Ikindi kandi ngo bakamenya bidakwiriye kuzicurangira ahahurira abantu bari mu kigero gitandukanye.

Tetema yasohotse muri Gashyantare 2019, Wamlambez isohoka muri Mata 2019. Izi ndirimbo zakunzwe bitewe n’uburyo zibyinitse ndetse, amashusho n’amagambo bizigize, yo Mutua anenga. Zacuranzwe cyane n’abavanga umuziki mu bitaramo bitandukanye ndetse no mu makoraniro ya politiki.

Imwe mu mafoto agaragara mu ndirimbo ‘Wamlambez’ ya Sailors

NAIROBI NEWS

Izindi wakunda

Bwiza.com