bwiza.com
Amakuru Urukundo

Umugabo twasambanye yakoze ikosa ryo kungereranya n’umugore we ubwo bateraga akabariro- Nkore iki?

Ndabagisha inama kandi nizeye neza ko muramfasha. Nitwa Aline nkaba ndi umudamu, mfite umugabo n’umwana umwe gusa, tubana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ubu rwose nta kibazo dufitanye.

Nkiri umukobwa, hari umusore twari inshuti bisanzwe, tukajya tunaryamana ariko nyuma tuza guhagarika umubano wacu, gusa umugore baje gushakana yari inshuti yanjye rimwe na rimwe akamenya duke ku mubano wacu.

Umusore yaje kubona ko njye ntakibanye na we, ahita amenyana n’uwo mugenzi wanjye, kubera Imana baza no kubana.

Kubera ko tutagize n’amahirwe yo kubana mu duce tumwe tw’umujyi wa Kigali, ntabwo twakomeje kubonana cyane cyangwa ngo ubucuti hagati y’imiryango yacu bukomeze.

Mu minsi ishize nagiye kumva umugore arampamagaye, arambwira ati ‘warampemukiye’ ndamubaza nti nte? aransubiza ngo ni gute najya ndara ku bitutsi no gucyurirwa kubera wowe?

Rwose nagize ubwoba ndamubwira nti ‘Tobora umbwire icyo ushaka kuvuga’. Nagiye kumva, numva araturitse ararize cyane, ngo urugo rwe ndusenye rutaranakomera, ngo umugabo we arara amucyurira, ngo bakora imibonano akamunenga avuga ngo kuki atabaye nkanjye, ngo nta byishimo amuha nk’ibyo namuhaye. Narumiwe mbura icyo nkora.

Gusa namubwiye ko ibyo avuga ntazi ibyo aribyo rwose, mbese nirinze kugira icyo mubwira kuko sinzi niba umugabo yaramubwiye igihe twakoraniye iyo mibonano, kuko ibyakozwe kera ndakeka ntabihorwa ubu.

Mbese umugore yaketse ko ndyamana n’umugabo we, kandi rwose kuva nabana n’umugabo wanjye nta n’agatima ko kumuca inyuma nari nagira. Namubwije ukuri ko ntabyo nzi, kuko ntabwo wajya kwemerera umugore w’undi mugabo ko kera wasambanye n’umugabo we.

Mbese natinye no guhamagara uwo mugabo ngo mubwire ko arimo kwisenyera, kandi nanaketse ko muhamagaye ashobora gusubira inyuma agashwana na madamu we, kandi uko bashwana ni nako n’umugabo wanjye yabimenya, akaba atangiye kunkekera ubusa.

Mana we, nabuze uko mbigeza, kandi umugabo wanjye afuha kubi kaba kambayeho kandi arankunda cyane ndetse nta n’icyo tubuze mu rugo rwacu. Ntegereje inama zanyu.

 

Izindi wakunda

6 Ibitekerezo

Eric 27/08/2019 1:00 pm at 1:00 pm

Mbanje kugusuhuza muvandimwe,
Icyo n’ ikibazo gikomeye,
Ndi umugabo, ariko hali igihe abagabo dukomeretsa abafasha bacu kandi bitari ngombwa.
Naho icyo wakora, cyaterwa n’umubano ufitanye n’uwo mugabo we, niba mutakivugana kugira icyo umubwira ntabwo Ali byiza kumubano wabo.
Ahubwo ushobora kuzaganiriza uwo mugore ukamugira inama nka mugenzi we !
Muganiriye murebana yakubwira icyo umugabo we yifuza, ukamugira inama (ariko bikaba mwibanga hagati yanyu )
Byabafasha mwembi.
Umunsi mwiza

Subiza
pascall 27/08/2019 5:35 pm at 5:35 pm

INAMA NAKUGIRA NUKO WUBAKA URUGO RWAWE UWO MUGABO WUNDI ARASHAKA KWISENYERA;ITE KUBYAWE GUSA N’URUGO RWAWE

Subiza
Coco 28/08/2019 9:50 am at 9:50 am

Rero icyiza uzamushake muganire. Ndavuga uwo mugore. Hanyuma ko wavuze ko yari asanzwe azi ko wigeze gukundana n, uwo mugabo, uzabimwerere ko mwanageranga ku ngingo ariko ko Ayo ari amateka. Njye ndumva bizamufasha gutuza bigakuraho n, urwikekwe agufitiye. Hanyuma nyine unamubwire ibanga wakoreshaga!

Subiza
MC 28/08/2019 11:51 am at 11:51 am

NIBA URUGO RWAWE RUMEZENEZA FATIRAHO IBINDI BYIHORERE BITAZAGUKURURUKAHO.

Subiza
Mercredi 28/08/2019 12:14 pm at 12:14 pm

1. nyuma yo gushyingirwa se uwo mugabo we yaba yarakomeje kugukurikirana kuburyo haba hari umubano wihariye ubona ashaka ko mwongera gusubukura maze akongera kugira ibihe byiza avuga mwagiranye?
2. n’iki kikwemeza se ko uwo mugore atari technic ari gukoresha agirango amenye niba hari umubano wagiranye n’umugabo we cg n’ubu mukaba mugikomeje?
3. uwo mugore uguhamagara se yakuye he adress yawe [yaguhamagajeho ] ko uvuga ko ntamigenderanire mufitanyae n’urugo rwe?

Subiza
Umuhire Antoine 29/08/2019 11:45 am at 11:45 am

Ndashimira abatanze ibitekerezo bose kandi uzabyubahe uzubaka neza! mboneyeho umwanya wo kwibutsa abatarashakana ko gukorana ibibonano mpuza bitsina utarubaka bigira ingaruka mugihe kizaza,ikiza ni ukwirinda ubusambanyi kugirango mutegure ejo hanyu hazira ibibazo.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com