bwiza.com
Amakuru Imikino

Umutoza Mashami yakuyeho urujijo ku bibazaga ku ihamagarwa rya Haruna

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent nyuma yo kutifashisha Haruna Niyonzima mu mikino yatambutse yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, benshi bagatekereza ko yaba yarasezeye mu ikipe y’igihugu, yakuyeho urwo rujijo.

Haruna Niyonzima akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni umwe mu bakinnyi bakiniye Amavubi igihe kirekire, benshi bibazaga niba kudahamagarwa kwe ntaho byaba bihuriye no kwirukanwa mu ikipe y’igihugu.

Mu kiganiro y’itangazamakuru ku wa 26 Kanama 2019, ahamagara ikipe y’igihugu azifashisha mu mukino w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Mashami Vincent mu bakinnyi yahamagaye harimo na Hurana Niyonzima.

Yavuze ko uyu musore azakomeza kuyobora bagenzi be nk’uko byari bisanzwe kuko atigeze asezera mu ikipe y’igihugu ari nayo mpamvu yahamagawe.

Yagize ati “Kuba agarutse byadushimishije kandi n’abakinnyi bagenzi be birabashimisha kumubona, ntabwo imiryango yigeze ifungwa kuri Haruna, wenda ibyo ni ibintu by’imbere ariko aracyari umukinnyi kandi n’izo nshingano(zo kuba kapiteni) arakomeza azikore, ntabwo yigeze asezera.”

Kuba ataramwifashishije muri imwe mu mikino yakinnye, yavuze ko byatewe n’ibihe yarimo ndetse aramuhamagara aramuganiriza, asanga na we yari afite gahunda yo kubimusaba kugira abanze akemure ibibazo yari afitanye n’ikipe ye ya Simba SC.

Umukino w’u Rwanda na Seychelles uzaba tariki ya 5 Nzeri muri Seychelles, naho uwo kwishyura ube tariki ya 10 Nzeri 2019, mu Rwanda.

Haruna Niyonzima

Emmy Niyigena/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com