bwiza.com
Amakuru Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Uritonde mu guhitamo inshuti yawe – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Soma 1Abakorinto 5:9

Abo mugendana bagira icyo bahindura ku buzima bwawe bwo mu buryo bw’ umwuka. Iyo ugendanye n’ abantu bubaha Imana bigufasha gutsinda mu byo ugenda uhura nabyo buri munsi. Wagendana n’ abantu batubaha Imana nabyo bikagutera gutsindwa.

Niyo mpamvu Bibliya ifite ibyo ivuga mu guhitamo inshuti zawe. Bibliya ivuga ko tugomba kwitandukanya n’ isi ndetse ni iby’ isi kuko Satani akenshi aba abyihishemo. Aha ntabwo ndikuvuga ibijyanye n’ umuhamagaro wawe cyangwa umurimo Imana yaguhaye kuyikorera.

Yesu ubwe yasagiraga nabo , yagendanaga n’ abo. Ushobora kuba uri kumwe nabo, ushobora nabwo kugerageza gushaka no kwambara nkabo Ariko mu nzira yo gushaka kubarobera Yesu, mu nzira yo kubegereza Imana. Umunsi umwe ubwo ni mukiraga muri karitsiye ubu ntuyemo kandi nkoreramo ka business kanjye, ubwo nahageraga nagiye mbona abantu banyitegereza cyane, ariko nza kubona ko ikibibatera ar’ ukubera imyambarire yanjye yabaga itandukanye n’ iyabo dore ko byari mugihe cy’ izuba ryinshi. Ubwo urumva abenshi babaga basa nabambaye ubusa busa.

Umwana w’ Adeperi nawe yiyambariye nk’ aba ADEPR nyine nawe urabyumva kandi niba utari kubyumva nambaye nk’ abarokore, abenshi iyo bumva kwambara nk’ abarokore bibwira ko bireba igitsinagore gusa n’ abagabo nabo bambara kirokore. Ubwo naje kugira ihishurirwa runaka maze ntangira kwambara nk’ abapasitori bamwe bahano dore ko bamwe udashobora kubatandunya n’ abatazi umuryango w’ urusengero rw’ Imana. Ubwo nambaye Gisitar karahava ariko icya kurikiyeho ni kur’ uwo mugoroba nahise mbona message iturutse muri groupe kuko nabonagaho abantu benshi kandi bo mu bihugu bitandukanye ivuga iti” Ntukagire ikibazo muri iyi karitsiye cy’ uwo mwasangira ubuzima muri iri joro kuko abana beza nako abana babi turi hafi yawe.”

Ubwo nanjye ntabwo natinze kubasubiza ngira nti “ Murakoze kunyifuriza gusangira ubuzima bwanjye namwe, Mu izina rya Yesu Imana ibatabare mur’ibyo bibazo byanjye bituma mugurisha imibiri yanyu.”

Ubwo kandi nahise mbatumira ku rusengero rwanjye ndetse n’ifoto igaragaza ko ndi umubwiriza. Ubwo muri abo bantu bari batuye muri iyo karitsiye bansubije banshimira kandi bambwira ko ngomba kubasengera maze bakava muri ubwo buzima kuko nabo butabanezeza.

Kuko nari maze kubatumira imwe mu nyigisho zanjye ziri mu rurimi rw’ icyongereza ubwo muri njye hajemo igitekereze cyo gushaka ibinyamakuru kimwe cya hano kugira ngo njye nyuzaho inyigisho zanjye. Ubwo nabonanye umuyobozi w’ icyo kinyamakuru aranyemerera ariko anca akayabo k’ amafranga. Ariko kuko nabonaga ari mu bushake bw’ Imana kandi ishaka ko ubutumwa bugera ku baturanyi banjye nta kibazo nagize kuko nziko nyir’umurimo ari boss w’ aba boss. Ubwo bwarakeye nsubira muri ya myambaririre yanjye ya kera abenshi bita y’ aba ADEPR.

Niba ushaka kugendera mu bintu by’ Imana ntukagendane n’ abantu bagendera mu ibintu bya Satani, ibintu by’ Umwanzi w’ umukunzi wawe, kuko umukunzi w’ umwanzi wawe akenshi ashobora kuba ar’ umwanzi wawe ( niko twebwe abantu tubibona) kuko baba bavuga kandi bagakora nk’ ibyo umwanzi wawe akora. Igihe cyose uzaba uri kugenda mufatanye ku ntugu bizajya bigushyira mu bigeragezo, uzajya kwisanga muri ya groupe nakubwiye haruguru cyangwa andi ma groupe ayoborwa na “Afandi” umwe.

Iri jambo rikujeho kugira ngo rikugire inama yo kutajya wihutira kugurukana n’ ibiguruka kandi nt’ amababa bifite. Gira ubushishozi mu guhitamo kwawe, inshuti zawe, mu guhitamo ibyo wambara, ibyo ugenderamo kuko nshuti yanjye isi yameze amenyo mugani w’ umuririmbyi nakundaga ariko ntacyumva ubu Imana imufashe nawe.

Tangira gusabana n’ abantu bavuga izina rya Yesu Kristo ariko nabwo ugomba kubyitondamo kuko muri iki kinyejana cyacu abahamagara izina rya Yesu cyangwa abo uzasanga mu materaniro dukunze kuvuga amateraniro y’ abarokore cyangwa y’ abakunda Yesu bitari nkabyabindi byo ku ngoma ya Petero kuko byahindutse amazi atari yayandi yo mu gihe cya Paul.

Ubu turi mu bihe byo kwishakira indamu, igihe cyo kwigerera ku nyungu zacu atari inyungu z’ Imana, igihe cyo kwishushanya, igihe cyo kubona ko ibyo twari twizeye kandi twarimo kera twari twarayobye cyangwa bitajyanye n’ igihe tugezemo.

 

Imana idutabare…!

Nibintije Evangelical Ministries International ( NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com