bwiza.com
Amakuru Imikino

Umukino wa Rayon Sports na Mukura VS uzakinwa hibukwa Padiri Fraipont Ndagijimana

Amakipe abiri akomeye mu kiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru, Rayon Sports na Mukura VS nizo kipe zatoranyijwe gukina umukino ugamije kwibuka padiri Fraipont Ndagijimana, umuze imyaka 37 atabarutse.

Aya makipe ari mu yakunzwe mu Rwanda anafite amateka kuri uyu mu padiri, ibi birori  byateguwe n’ikigo cya HVP Gatagara mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Padiri Fraipont Ndagijimana yakabaye yujuje iyo aba akiriho.

Umukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS uzabera kuri Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki 1 Nzeli 2019, igikombe nk’iki Rayon Sports yahuyemo na Mukura byarangiye iyi kipe y’i Butare igitwaye Gikundiro mu mwaka wa 1983 itsinze ibitego 3-2.

Si uyu mukino gusa uteganyijwe muri uku kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya padiri Fraipont, dore ko hari n’igitaramo Byumvuhore azakorera muri Camp Kigali afatanyanyije na Mavenge Sudi ndetse n’Impala.

Fraipont Ndagijimana yavutse taliki ya 11 Ukwakira 1919. Yavukiye ahitwaga Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi. Yahawe ubusaseridoti ku italiki ya 30 Kamena 1946, ahita atangira kwigisha iyobokamana muri Collège ya Waremme.

Muri 1957 yoherejwe i Nyanza mu Rwanda kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami (Collège Christ-Roi) ariko umwanya we munini awuharira abamugaye kugeza anashinze ikigo cya Gatagara giherereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo, mu cyahoze ari Komini Kigoma.

Yasabye kandi ahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda muri 1974. Fraipont Ndagijimana yitabye Imana ku italiki ya 26 Gicurasi1982 azize uburwayi yatewe n’umunaniro mwinshi kubera inshingano ze.

Emmy Niyigena/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com