bwiza.com
Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Ushobora kuva mu muhamagaro w’ Imana wibwira ko uri kuwinjiramo – Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.Soma Jeremiya 1:5

Mu minsi yashize nagize imirimo mwinshi ijyanye n’ umuhamagaro wanjye. Ubwo numvise muri njye hajemo ijwi ribwira gushaka umuntu ugomba kumfasha imwe mu mirimo nari inshinzwe.

Ubwo nahise ndeba mu bantu bitabira cyane no muri departement nari keneyemo ubufasha nibwo na musobanurira ibibazo mfite, mubwira ko twifuje kumuha akazi kandi ko twateganyije umushahara utari muke bitewe n’ uko iyo mirimo yari yayitangiye tutabize. Mu kumuha uwo mushahara twabikoze turi noku mushimira .

Yumvise ibibazo byacu ni byo yadufasha, nibwo atubwiye ati “Ubusanzwe iyo mirimo uri kubwira nari narayitangiye kuyikora gusa ubu niho ngiye kuyikora, numva mbohotse kuko inyigisho zanyu nta mutima nabona wo kuzirarana ntazi (sharinze ) ku abandi bantu kugira ngo zi jye gufasha abandi nkuko najye ziba nzamfashije.”

Arongera ati”Ni ukuri njye umushahara mugende muwokoreshe ibindi bikorwa kugira ngo ubwami bw’ Imana bwaguke, kandi nziko Imana nanjye izabimpera umugisha.”

Mwene data twahamagawe n’ Imana.

Ariko iyo witegereje usanga tugenda turwana n’ imihamagaro y’ Imana yaduhaye, dore ko abakozi b’ Imana ibihumbi n’ ibihumbi turi kugenda duhunga imihamagaro yayo mu gihe tuba turi kwibwira ko turi kuyinjiramo.Satani ari kuduteza gushyira inda zacu imbere aho gushyira imbere icyo Imana yaduhamagariye gushyira imbere.

Mu kazi ki Mana niho turi gushakira ubutunzi cyangwa amaramuko (ni ubwo nabyo tuba tubikeneye.) Muri iki gihe aho gushyira umurimo w’ Imana, turi gushyira ibibazo byacu imbere. tukibagirwa ko mu bintu by’ Imana hari principe ivuga iti “ Shaka ubwami bw’ Imana mbere naho ibindi tuzabyongererwa”.

Mu ubushakashatsi najye nakoze Hari ndi principe y’ Imana nayo ivuga ngo “ Iyo ugiye imbere Imana mu nzira y’amasengesho cyangwa mu nzira yo kuyikorera icyo ireba kiguhesha ibisubizo cyangwa umugisha ni ikintu kiba kiri kugusunika gukora iyo mirimo.”

Iyo ari ikintu gihimbaza Imana cyangwa cy’ inyugu y’ Imana kurusha inyungu zawe. Bihita “BIYEMEZA” maze kubona ibisubizo cyangwa kubona umugisha k’ umurimo uri kuyikorera bigahita nko guhumbya no guhumura , Imana ntabwo iha agaciro cyane umurava uba ufite, cyangwa amasengesho uba uri kuyisenga aryohereye nk’ ubuki cyangwa kwigisha kwacu kuzuyemo ubuvanganzo ntamenya uko navuga. Ahubwo Yo ihita ibirebera mu ntego wagize mbere yo kuza imbere yayo, cyangwa winjira muri icyo gikorwa.

Niba warahamagariwe kuba Pastor, Evangelist cyangwa k’ umurimo uwari wo wose, shaka umukozi w’ Imana akurere, akugire inama kuko ushobora kwibwiraw ko uri kwinjira mu muhamagaro ahubwo uri kugenda wiruka uwuhunga cyangwa uwuvamo , Shaka umukozi w’ Imana wahawe urufunguzo bityo arukoreshe afungura mu uburyo bw’ umwuka ugusigwa n’amavuta yo gukorera Imana nkuko byateganyijwe kandi bibe gusigwa amavuta by’ ibihe byose byo mu buzima bwawe.

Imana idutabare….!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com