bwiza.com
Amakuru Ubuzima

Iminsi isaga 40 irashize nta bwandu bushya bwa Ebola bugaragaye i Goma

Kuwa Kabiri, itariki 28 Kanama, Umujyi wa Goma wari wujuje iminsi 40 nta bwandu bushya bwa Ebola buhagaragaye nk’uko byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo kurwanya iyi ndwara ku rwego rw’intara muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri.

Ku rundi ruhande, ubundi bwandu bushya 10 bwagaragaye muri zone y’ubuvuzi ya Pinga.

Agendeye ku kuba hakomeje gutangazwa ubwandu bushya muri zones zo mu majyaruguru y’intara, umuhuzabikorwa w’intara, Steeve Ahuka yakomeje gusaba abaturage kuba maso.

Umuntu wa nyuma aheruka kugaragaraho indwara ya Ebola mu Mujyi wa Goma kuwa 14 Nyakanga 2019, no kuwa 17 Kanama muri zone y’ubuvuzi ya Pinga, muri Teritwari ya Walikale nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.

Nubwo bimeze gutyo, Prof Steeve Ahuka aravuga ko bikigoye gusezerera burundu iyi ndwara ya Ebola. Kuri we, ngo haba hakiri kare kuvuga ko indwara yaciwe intege muri zone za Lubero na Beni, aho ngo hakomeje kugaragara ubwandu bushya.

Kuri we, ngo urujya n’uruza rw’abaturage mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rukwiye kujyana no gukomeza kuba maso.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com