bwiza.com
Imyidagaduro

Kuba ndi umutinganyi ntibizambuza kuririmbira Imana- Nabonibo

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana,  Albert Nabonibo uherutse gutangaza ko ari umutinganyi,avuga ko ibi bitazatuma adakomeza kuririmbira Imana.

Muri iki cyumweru, uyu musore w’imyaka 35 atangaza ko ari umutinganyi, abinyujije ku rubuga rwa You Tube.

Uyu musore avuga ko yiteguye ibitutsi n’ibitotezo ariko ko yari arambiwe gukomeza kubaho mu buzima bw’ikinyoma.

Avuga ko yahisemo gutandukana n’abandi bakirisitu bakomeza kugira ibanga iby’ubuzima bwabo bwerekeye imibonano mpuzabitsina.

Ati “ Mu by’ukuri hari abandi bagabo bameze nkanjye yewe no mu nsengero barimo. Ibi babiterwa n’imyumvire y’ukwemera, abantu babana nabo ndetse no ku bw’umutekano wabo.”

Ikinyamakuru The  Star cyaganiriye na we kivuga ko ibyo yatangaje byakirwe ku buryo butandukanye.

Ati “  Bamwe barantutse, banyita igicucu n’umusazi. Gusa hari abanshiygikiye nk’abavandimwe banjye, batahwemye kumbwira ko nkwiriye kuba uwo ndi we.”

Avuga ko n’iyo inshuti ze zose zamusiga, azakomeza kurirmbira Imana.

Umuririmbyi Albert Nabonibo ni we wa mbere utangaje ko ari umutinganyi mu  baririmba indirimbo z’Imana.

Kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihari rihana ubutinganyi. Abategetsi bakangurira abaturage kubahiriza umuco nyarwanda, mu gihe ab’amadini bavuga ko ibi bihabanye n’ugushaka kw’Imana.

Nabonibo avuka mu karere ka Gicumbi azwi cyane mu ndirimbo ‘Umenipenda’, “Sogongera” n’izindi. Yatangiye kumenyekana muri 2014. Mu rugendo rwe rw’umuziki yakoze yagiye acika intege bishimangirwa n’uburyo yagiye ashyira hanze indirimbo haciyemo igihe.

 

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Kalisa claude 29/08/2019 10:07 pm at 10:07 pm

Mbega mbega umugabo?!!!Sha usebejwe abagabo nyine,naho aho usenga bazakwirukane kuko ntabwo Uhoraho Imana ikunda imico nkiyo,niba usoma bibiliya urabizi icyatumye barimbura sodoma na gomora

Subiza
Fred k 31/08/2019 1:27 pm at 1:27 pm

Ese nkuyu Kalisa ubu sigicucu koko ?? Kalisa niba utari ikigoryi niki wakoze NGO uheshe agaciro abagabo? 2-niba utari ikigoryi Uri igiki ku mana kuburyo usaba ko abantu birukanywa aho basengera? 3-niba utari ikigoryi uzigenzure urebe ko nawe uri intungane. Nusanga utariyo uzamenye ko uri ikigoryi 100% ntuzongera guca imanza.

Subiza
God 31/08/2019 8:58 pm at 8:58 pm

Fred K ndakwemeye uvuze ukuri ureke Kalisa warindagiye uca imanza

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com