bwiza.com
Amakuru Imikino

Messi na Ronaldo bongeye guhurira i Monaco-amafoto

Mu rwego rwo kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu irushanwa rya UEFA Champions League(UCL) mu mwaka w’imikino wa 2018/2019, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bahuriye mu mugi wa Monaco mu Bufaransa.

Aba bakinnyi b’umupira w’amaguru ni babiri mu batatu bagomba kubonekamo uwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa UCL. Uwa gatatu ni Virgil Van Dijk, Umuholandi ukinira Liverpool.

Uyu muhango wabanjirijwe n’uwa tombora y’amakipe 32 azitabira UEFA Champions League uyu mwaka wa 2019/2020.

Uko amatsinda ameze nyuma ya tombora:

Itsinda A: Paris Saint Germain, Real Madrid, Club Brugge na Galatasaray.

Itsinda B: Bayern Munich, Tottenham, Olympiacos na Crvena Zvezda.

Itsinda C: Manchester City, Shakhtar, Dinamo Zagreb na Atalanta.

Itsinda D: Juventus, Atletco Madrid, Bayern Leverkusen na Lokomotiv Moskva.

Itsinda E: Liverpool, Napoli, Salzburg na Genk.

Itsinda F: FC Barcelona, Borussia Dortmund, Inter Milan na Slavia Prague.

Itsinda G: Zenit, Benfica, Lyon na RB Leipzig.

Itsinda H: Chelsea, Ajax Amsterdam, Valencia na Lille.

Aya ni amafoto yerekana aba bakinnyi babiri muri uyu mugi:

Lionel Messi yaziye muri kajugujugu
Cristiano Ronaldo yaje yambaye atya
Bongeye guhurira i Monaco, buri umwe arifuza iki gihembo

 

Izindi wakunda

Bwiza.com