bwiza.com
Amakuru Utuntu n'utundi

Nkeka ko umugore andoga, ni inshuro eshatu maze gusanga yanteze amagi mabisi mu buriri- Nkore iki?

Hari umuririmbyi w’umunyarwanda waririmbye agezemo hagati aravuga ngo ‘urushako ruragwira’. Gusa nanjye nabivuga kuko narumiwe.

Ndagisha inama, nkaba nitwa Joseph, Ntuye mu Karere ka Rwamagana, ndi umugabo ufite umugore n’abana ariko muri iyi minsi nkeka ko umugore atanyishimiye.

Umugore wanjye akunda kunshinza ko muca inyuma, ariko nta gihamya n’imwe yari yabona. Gusa akazi nkora ntabwo kanyemerera buri gihe kurara mu rugo.

Ndi umushoferi ariko akenshi ntabwo ntaha mu rugo bitewe n’akazi, ibyo rero nibyo ahari ashingiraho avuga ko muca inyuma, gusa byigeze kumbaho nkajya muca inyuma, yewe tukanabishwanira cyane! ariko aho inshingano zibereye nyinshi, aho abana batangiriye amashuri nza gusanga nibeshye nkabisubiramo n’abana banjye batajya babona minerivali.

Gusa mfite amakuru ko umugore wanjye ajya mu bapfumu, bibaye inshuro eshatu ntaha, nagera mu buriri nkahasanga amagi mabisi atatu, inshuro ya mbere nahise nyicaramo ntayabonye ari munsi y’amashuka, arameneka.

Naramubajije nti ibi ni ibiki nicariye, na we anyereka ko yikanze ati ni Bebe wayahashyize, burya abagabo nta nubwo twita ku bintu, yahise ahindura amashuka turaryama.

Haciyeho igihe birongera, ndamubaza nti ariko amagi musigaye muyabika mu buriri, gusa numva ngize amakenga, nabwo ambeshya ko ayaharambitse ngo yari agiye gukora umuti w’umwana, ngo birangira agize amazinda, ntiyayahakura.

Muri iyi minsi rero, bwo nari ngiye kumukubita. Kuko nsigaye mbanza gusuzuma uburiri, neguye matola ku musego nsanga ya magi arahari, ikintangaza ni uko umubare uhora ari umwe kandi aba ari mabisi.

Sinzi niba aya magi ari ay’inkoko, sinavuga ngo ni ay’inkware cyangwa se umusambi,…. Mbona ari amagi, ahora ambeshya ngo yibagiwe, ngo bebe, mbese narumiwe. Gusa nkeka ko ari abapfumu babimutegetse.

Namuciriye umugani ngo iby’abapfu biribwa n’abapfumu, ndamubwira ngo ikibazo cyose uzangiraho jya umbaza ureke kuyoba, ariko akanyemeza uburyo ntabo ajyamo.

Nk’uko mbona n’abandi bagisha inama aha, mungire inama da, nkore iki? Kuko nsigaye numva ntanataha iwanjye kuko nsigaye numva mpatinya.

Izindi wakunda

Bwiza.com