bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Nta kintu gishya mbona kuri Diamond, ni wawundi- Zari Hassan aburira Tanasha

Umuherwe Zari Hassan, wahoze ari umugore w’Umuhanzi Diamond Platnumz, ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yaburiye mukeba we, Tanasha utwitiye iy’imvutsi yatewe n’uyu muhanzi.

Mu minsi ishize Tanasha yeruriye abamukurikira ndetse n’itangazamakuru ko adateze kwanga umugabo we, Diamond bitewe nahahise he, ngo icyo areba ni uko bameranye ubu.

Zari wabyaranye na Diamond abana babiri, bivugwa ko ari we ubarera wenyine, yahaye impanuro Tanasha nk’umuntu uzi neza Diamond, dore ko babanye imyaka igera muri Ine yose.

Nk’uko Global Publishers dukesha iyi nkuru ibitangaza, Zari yabwiye ibitangazamakuru byo muri Kenya ko nta shyari afitiye Diamond ariko na none ko arimo aburira Tanasha, aho yamubwiye ko akwiye kwitonda kuko ibyo amukorera abona nta gishya kirimo ahubwo ari nk’ibyo yakoreye abandi bagore bamubanjirije.

Yagize ati ”kwitabwaho muri iki gihe ni ikintu cyiza, ariko Tanasha arasabwa kwitonda cyane, akwiye kubanza kureba ibyabaye ku bakobwa bamubanjirije harimo nanjye, nta kintu gishya mbona kuri Diamond ni wa wundi.”

Tanasha atwite inda y’imvutsi yatewe na Diamond

Zari yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu bakundanaga.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’ amushinja kumuca inyuma.

Abakeba, Tanasha (Ibumoso) na Zari Hassan (Iburyo)

 

Emmy Niyigena/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com