bwiza.com
Amakuru Imikino

Rayon Sports mu isura nshya nyuma yo gusezererwa na  Al Hilal

Rayon Sports ikubutse mu marushanwa ya CAF Champions League itabashije kurenga umutaru nyuma yo gusezerwa na Al Hilal mu majonjora, imwe mu ntego iyi kipe yihaye, ni ukwegukana buri gikombe cyose gikinirwa mu Rwanda, muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020. 

Ku cyumweru tariki ya 26 Kanama 2019, ni umunsi abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports batazibagirwa kuko ari bwo bakuwemo na Al Hilal muri Champions League, batabashije kurenga ijonjora rya mbere.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, aganira n’itangazamakuru, yavuze  ko batunguwe no kuvamo, ariko na none ikipe nka Rayon Sports, ngo  si kipe yo kwiheba ngo yumve ko byose birangiye.

Yagize at“twavuyemo mu mikino Nyafurika nyuma y’uko tunganyije imikino ibiri ariko tugasezererwa ku itegeko ry’uko twatsinzwe igitego mu rugo kuri 1-1 twanganyije, nk’ikipe nka Rayon Sports ntabwo twacibwa intege n’uko tutasezereye Al Hilal ahubwo byatubereye isomo.”

Yakomeje avuga ko ubu bahanze amaso igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro nk’intego yabo nyamukuru ariko bagahera ku gikombe cy’Agaciro ndetse na Super Cup.

Yagize ati“Ubu intego yacu ya mbere ni ukwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro umwaka utaha w’imikino, ariko tugomba kubigeraho tubanje gutwara ibikombe tuzakinira harimo igikombe cyo kwibuka Padiri Joseph Fraipont wari umukunzi wa Rayon Sports tuzakina na Mukura VS tariki ya 1 Nzeri, hari igikombe cy’Agaciro ndetse na Super Cup ibyo byose tugomba kubitwara.”

Nyuma yo kuva muri Sudani, abakinnyi ba Rayon Sports bahawe akaruhuko k’iminsi Ibiri, bakaba bazatangira imyitozo ku wa 4 aho bazajya bakora 2 ku munsi ku kibuga cyo mu Nzove.

 

Emmy Niyigena/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com