bwiza.com
Amakuru Imikino

Ubwongereza: Bitunguranye, imirimo y’Inteko Nshingamategeko yahagaritswe

Mu buryo butunguranye mu gitondo cy’ejo ku wa gatatu, Boris Johnson, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yatangije igikorwa cyo kuba Inteko Ishinga Amategeko yaba ihagaritse imirimo yayo.

Bivuze ko abadepite bafite igihe gito kurushaho cyo kuganira ku rugendo rwo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) k’Ubwongereza, bizwi ku izina rya “Brexit”.

Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza igiye kuba ihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bitanu mbere y’itariki ya 31 y’ukwezi kwa cumi uyu mwaka, itariki Ubwongereza bwitezweho kuva muri EU.

Ni ukuvuga ko hasigaye ibyumweru icyenda ngo iyo tariki igere.

Abantu bashaka ko Ubwongereza buguma muri EU bari kuvuga ko iryo hagarikwa ry’inteko ari ihirikwa ry’ubutegetsi – ndetse na bamwe mu bashyigikiye ko Ubwongereza buva muri EU banenze icyo gikorwa.

Bwana Johnson arashaka gutangiza igihembwe gishya cy’inteko, kirimo na gahunda nshya, ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa cumi.

Aho kuba igihe cy’ikiruhuko gisanzwe cy’ibumweru bitatu cyo mu gihe cy’umuhindo (‘automne’), inteko ubu izasoza imirimo nyuma gato y’itariki ya 10 y’ukwezi gutaha kwa cyenda.

Mu gihe bafite igihe gito cyane, abadepite bagorwa no kubuza ko Ubwongereza buva muri EU nta masezerano bugezeho.

BBC itangaza ko Inteko Ishinga Amategeko iteka ihagarika imirimo yayo mu gihe cy’ibyumweru bicye ku muhindo.

Ariko ubu bwo ntwabwo ari ikiruhuko gisanzwe: Bwana Johnson ari kugabanya kurushaho igihe k’imirimo y’Inteko mu gihe nyamara yari icyenewe bikomeye muri iki gihe.

Ku ikubitiro, byari biteganyijwe ko Ubwongereza buva muri EU ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Nyuma yaho Inteko yangiye inshuro eshatu amasezerano Ubwongereza bwari bwumvikanye n’ibihugu bigize EU, itariki ntarengwa yarongerewe. Ubu iyi tariki yashyizwe ku ya 31 y’ukwezi kwa cumi.

Bwana Johnson, wari umwe mu bategetsi b’ingenzi bashakaga ko Ubwongereza buva muri EU na mbere yuko aba Minisitiri w’intebe, yasezeranyije ko naza azakura Ubwongereza muri EU “yapfa cyangwa yakira” – bwava muri EU nta masezerano agezweho cyangwa yagerwaho.

Ariko, benshi mu badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na benshi bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative ntabwo bashaka ko Ubwongereza buva muri EU gutyo imbokoboko, nta masezerano y’imikorere mishya bagiranye.

Bafite ubwoba ko byakwangiza ubukungu bw’Ubwongereza, bigatuma ibiciro byiyongera, ndetse bikagabanya isoko ry’Ubwongereza mu Burayi – aho kuri ubu ari bwo buhahirana nabwo cyane.

Abo badepite baburiye Bwana Johnson ko baziyambaza amategeko kugira ngo Ubwongereza butava muri EU nta masezerano ashyizweho umukono. Ndetse bashobora ko gutora batera icyizera leta ye.

Izindi wakunda

Bwiza.com