bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Igihe cyiza nikigera nzabereka umukunzi wanjye– The Ben

Mugisha Benjamin wamamye nkaThe Ben aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ’Naremeye’  arimo umukobwa benshi bahamije ko yaba ari umukunzi we yagize ibanga, gusa yahakanye aya makuru yemeza ko iby’urukundo rwe bizajya hanze igihe kigeze.

 

Mu minsi ishize, hari amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo, Naremeye.

Mu kiganiro cyo kuri Telefoni The Ben yagiranye n’Inyarwanda, yanyomoje aya makuru avuga ko igihe nyacyo nikigera azerekana umukunzi we.

Yagize ati”Igihe cyiza nikigera nzereka abantu umukunzi wanjye. Ndi umuntu utizerera ku mbuga nkoranyambaga n’urukundo, ni ibintu bihabanye kandi bikwiye kuba mambata, urukundo rugomba kuba hagati y’abantu babiri bagakundana igihe cyagera bakabwira ababyeyi nyuma bakabona kubitangaza abantu bose bakabimenya”.

The Ben ni umuhanzi nyarwanda umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda batari bake bitewe n’ijwi rye, akaba aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye “Vazi” aho nyuma y’iminsi 15 amaze kurebwa n’abasaga Ibihumbi 469,381 kuri youtube.

 

Emmy Niyigena/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com