bwiza.com
Amakuru Urukundo

Nakundanye n’umukobwa, anca kuri byinshi, dutandukana ku bw’idini none ngo twongere dukundane?

Bwiza.com dukomeje kubashimira umusanzu w’ibitekerezo mukomeje gutanga, munatwereka ko mudukurikiye.

Umukunzi wacu yatwandikiye adutekerereza ikibazo inshuti ye (JMV) ifite cyayibereye amayobera, biba ngombwa ko ikenera inama zanyu.

JMV agira ati:

Nakundanye n’umukobwa, ariko we ntiyankundaga nk’uko nabigenzaga. Yambujije ibintu byinshi harimo no gukora siporo, anca no ku nshuti twari tumaranye imyaka ibiri.

Ejo bundi nagiye muri rimwe mu madini, ndafashwa ndetse numva nahaguma. 

Inkuru yo kujya muri iryo dini no kurigumamo nayikojeje nyamukobwa, ahampururiza abantu ababwira ko dutandukanye (dupfuye idini). 

Ku munsi wakurikiyeho yaragarutse ngo dusubirane ariko ntabwo arakiira idini ryange rishya kandi nange sinarivamo. Icyakoze yisubiyeho akansangamo twakongera tugakundana.

Uyu mukobwa (Alice) yagarutse abantu bamugiriye inama. Bamubwiye ko nta wundi musore uzamukunda kundusha.

Nkore iki?

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Mparambo 30/08/2019 10:51 pm at 10:51 pm

Niba aho wagiye hagufasha, hakwubaka, ukabona ari ho hagufasha kugera mu ijuru, hakuyobora kuri Yesu kuruta ahandi hose wanyuze, aho ni ho urmuhamagaro wawe uri. Nyamukobwa umuhe uburenganzira bwo gukomeza aho ari. Ikigaragara ni mubi cyane niba koko yaraguciye kuri ibyo byose n’inshuti nziza. Urumva ko nta n’idini agira ahubwo. Niba avuze ngo muratandukanye aragiye, mureka agende. Ntuzanate igihe cyawe umwirukaho. Ahari Imana izamusanga yumve ko yatannye, yihane agaruke agusabe imbabazi. Uzazimuhe ariko ubwo yagiye ku karubanda azanazisabire mu ruhame hari abandi bantu batari mwe, uhamgare inshuti yaguciyeho azisabe imbabazi ku mugaragaro urugo rube urugendwa. Natabikozwa, uzamureke rwose. Akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko.

Subiza
Mparambo 30/08/2019 10:57 pm at 10:57 pm

Niwiha kugenda mu kigare cye no kwishinga ibinyma bye adahindutse ngo bigaragarire wese, azakugeza kure habi cyane kandi uzavayo bikugoye pe! Mureke azabanze ashyire ubwenge ku gihe niba akibufite. Nibishaka bizafate umwaka yewe n’ibiri, itatu… Muhe akato umwiyime rwose, wirinde communication na we, wigumire ku Mana ukurikiye ibindi ubireke ighe kizatanga igisubizo. Burya silence no gusenga bibamo ibisubzo byinshi.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com