bwiza.com
Amakuru Urukundo

Ndatwita inda zikavamo, nkeka ko ari ukubera igitsina kirekire cy’umugabo wanjye- Nkore iki?

[Amazina yagizwe ibanga] ntuye mu Karere ka Nyagatare, mfite umugabo tumaranye imyaka itatu, ntwise gatatu ariko inda zivamo zikiri mu mezi ya mbere.

Nubwo bwose ntazi niba ari ubujiji nifitiye, ariko ndizera ko murangira inama zubaka kandi n’Imana ikazabibahembera.

Mu by’ukuri, mfite umugabo ariko igitsina afite sinzi ko n’iby’abandi ariko bingana, kirabyibushye kandi ni kirekire. Ubwo twabanaga, ndavuga ku munsi wa marriage nagikubise amaso ndiheba, gusa nagiye nkimenyera buhoro buhoro, ubu nta kibazo.

Natwaye inda tukimara kubana, iyo yavuyemo ku mezi atatu, indi yavuyemo kuri ane, iheruka yo yari igiye no kumpitana kuko yari ifite abiri.

Mbese twibaza ikibitera bikatuyobera, ariko mu ntekerezo zanjye nkibaza nti ‘ese cyaba ari iki gitsina kirekire kibitera? wenda kikaba kigera kure hatadakwiriye.

Iyo turi mu gikorwa cy’akabariro, aranshimisha pe, ariko kigera kure, mfite amakenga kandi ntinya kubimubwira ngo atazakeka ko mushinja kwihekura.

Ngayo nguko, ntegereje inama mungira. Imana ibahe umugisha.

 

 

Izindi wakunda

11 Ibitekerezo

MC 30/08/2019 2:52 pm at 2:52 pm

yooooo!!!!!!!!! sorry kuba umaze gukuramo inda zabana nyinsi. ubundi mubisanzwe igitsina kinini kandi kirekire ntacyo gitwara, urunvakowanakimenyereye, ariko ibintu byose birashoboka rwose ko nacyo cyabigiramo uruhari. inama rero 1. mbere yabyose mwagana muganga akabasuzuma akabagira ninama. 2. mubwize ukuri ko igitsina cye adakwiye kukirangirizamo cyose. 3.ubundi nubusanzwe iyo ugisama yaba igitsina arigito cg kinini ugahora wicundagura cyane akenshi mugihe cyakabariro nabyo bigira igaruka zitandukanye harimo niyogukuramo inda.

Subiza
Kantengwa 31/08/2019 9:03 am at 9:03 am

P.
Reka tugurane nguhe uwange ufite ingana na gahera kuruhinja!!!

Subiza
Poupou 30/08/2019 3:10 pm at 3:10 pm

Ihangane cyane, igitsina kirarengana, Mugane mubanga abagire inama, ikibazo nkwibariza, mbere yuko ushaka waba warakoresheje bingana iki ukurinkumi; bashiki bacu iyo bakoresheje pulilles nyinshi zimugiraho ingaruka. Pole sana.

Subiza
Etienne 30/08/2019 6:18 pm at 6:18 pm

Sha pole kbsa Ku kibazo wahuye nacyo gusa inama naguha n’uko wagana Kwa Muganga akagufasha mujyanye n’umugabo wawe ikindi n’uko wamenya n’uko igitsina gikuramo inda ubabara mugihe cy’imibonano baza Muganga

Subiza
ka 30/08/2019 8:00 pm at 8:00 pm

gana muganga azakugira inama. birashyika rwose aho kwitana bamwana .

Subiza
Felix nsabimsna 30/08/2019 8:29 pm at 8:29 pm

Gana muganga azakugira inama kdi wasanga ari n’uburwayi bubitera

Subiza
Gu 30/08/2019 10:50 pm at 10:50 pm

Byose birashoboka ariko ibyo by’igitsina kinini nabiha 20 % burya Hari ibyo twita resis mu maraso iyo umugore afite resis negative umugabo afite positive amaraso yabo kugira ngo ahure cyangwa babyare biragora bisaba kujya kwa muganga Hari umuti babaha .inama nakugira mujye kwa muhanga barebe kdi mubabwize ukuri

Subiza
Enock 31/08/2019 8:02 am at 8:02 am

Muge mwirinda gukora sex before 3month yinda

Subiza
Real 01/09/2019 7:16 am at 7:16 am

Wanasanga mufite amaraso adahura, ummugabo ari O+, umugore ari O-. Icyo gihe mugomba kugana muganga agapima blood group zanyu. Naho igitsina kirekire cyo kirarengana

Subiza
Ndayisaba 02/09/2019 5:53 am at 5:53 am

Mubushakashatsi bwakozwe ikigitsina kirekire nta ruhara ruraboneka kigira muvyo gukoroka kwimbanyi. Reka kuibesha hubwo gana ikogo kwa muganga bazogufasha.

Subiza
Mujyanama Muganga 13/09/2019 6:07 am at 6:07 am

Gukuramo inda nyinshi kandi ku mezi akiri mato atarenga ane nta hantu bihuriye n imiterere y igitsina na mba.

Iki ni ikimenyetso ko uwo mugore afite ikibazo cy’ imikorere y’umubiri ituma umwana adashobora kurenga amezi 4 kuko uko inda ikura igenda amaraso agenda avura bikarangira umwana abuze umwuka nibiryo agapfa. Ntiyirirwe yiteranya nigitsina cy umugabo we, cgw ngo arajya gushakira ahandi.
Nagira amahirwe yo kumenya ko yongeye gusama, azihutire gushaka umuganga witwa Dr. Ngoga Eugene, niba agikorera Medihill ivuriro ry’abahindi rikorera ku Kimicanga hejuru y’icyapa cya Bus, kuko yazobereye mu bibazo biteye bityo.

Nimuve mu bujiji no kubeshyana.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com