bwiza.com
Amakuru Imikino

Ntabwo bari biteguye neza ku buryo bari gukuramo Al Hilal -Rwatubyaye

Rwatubyaye Abdul ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba na myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu Rwanda akomoza ku bibazo bya Rayon Sports yahozemo.

 Rwatubyaye Abdul wabaye kapiteni wa Rayon Sports ubwo yandikaga amateka ikagera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup 2018, yababajwe no kuba iyi kipe uyu mwaka yarasezerewe itarenze umutaru.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu ijoro ryakeye,  Abdul yavuze ko iyi kipe yakoze ikosa ryo guhindagura ubuyobozi, abakinnyi, abatoza kandi ntibafata igihe gihagije cyo kwitegura.

Yagize atiUyu mwaka navuga ko hajemo ikintu nakwita kudategura neza, shampiyona yararangiye Champions League na zo zihita zikurikiraho abakinnyi bavuye mu kiruhuko, navuga ko ikiruhuko abakinnyi babonye ntabwo nari kukigira kirekire iyo mba ndi umuyobozi cyangwa umutoza. Habayeho guhindura perezida, habayeho icyo kintu cyo guhindura abakinnyi, gushidikanya ku mutoza(Robertinho), ntabwo bari biteguye neza ku buryo bari kujya gukuramo Al Hilal.”

Rayon Sports yahinduranyije abatoza benshi uyu mwaka kuva aho Robertinho asubiriye muri Brazil imikino y’igikombe cy’Amahoro yari isigaye ntiyayitoje, imwe n’imwe yatojwe na Mwiseneza Djamal, imikino ya CECAFA Kagame Cup itozwa na Ovambe wari mu igeragezwa, nyuma ni bwo Robertinho yaje kugarurwa atoza umukino ubanza wa CAF Champions League banganyijemo na Al Hilal, uwo kwishyura watojwe na Kayiranga Jean Baptiste kuko Robertino yari yarasezeye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com