bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro Ubutabera

RIB ihakana amakuru avuga ko Nsengiyumva (Igisupusupu) yatawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruhakana amakuru avuga ko umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye ku izina ry’Igisupusupu yatawe muri yombi.

Inkuru yageze ku mbuga nkoranyambaga (Twitter na Facebook) kuri uyu wa 31 Kanama, yavugaga ko Igisupusupu yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa urumogi.

Ni amakuru yahise yamaganirwa kure na benshi babarizwa kuri izi mbuga bitewe n’uko batizeraga iby’aya makuru. Abandi bari bakibaza niba ari ukuri cyangwa se ari ikinyoma.

RIB igira iti: ” Aya makuru ntabwo ari yo.”

Igisupusupu ni umuhanzi ukunzwe mu ruhando rw’umuziki nyarwanda muri iyi minsi; bitewe n’ibihangano bye yakoze nk’indirimbo ‘Mariya Jeanne’, Icange na Rwagitima aheruka gushyira hanze. Yakunzwe na benshi ku buryo iyo hari umuntu ugerageje kumuvugaho ikibi (yakoze iki cyangwa byamugendekeye bitya) cyangwa se akamunenga, igikurikiraho ari ukwandagazwa cyangwa se kunyomozwa n’abatanga ibitekerezo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com