bwiza.com
Amakuru Umutekano

Biravugwa ko umujenerali wo muri FDLR yaguye mu mirwano

Amakuru akomeje gucicikana ni ay’urupfu rwa Gen. Dani Ceplice wayoboraga inyeshyamba za FDLR/FPP Abajyarugamba  mu mirwano yacakiraniyemo n’Ingabo za Congo (FARDC) mu birometero 120 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Aya makuru avuga ko Gen. Dani yahatakarije abasirikare 23 naho abagera kuri 40 bakishyikiriza ingabo za FARDC.

Iyi mirwano yabereye yatangiye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize mu gace ka  Binza ahitwa Sarambwe muri Rutshuru.

FARDC yahisemo kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba bivugwa ko zari zashimuse abapadiri babiri n’umushoferi bari bashimuswe n’izi nyeshyamba.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa Sosiyete sivile muri aka gace ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Rwanda Tribune.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mutwe washinzwe mu  2003 biturutse ku kwigumura kwa Maj. Soki, washwanye na Gen. Rumuri Byiringiro Victor uyobora FDLR/FOCA.

Bivugwa ko izi nyeshyamba ziri mu ihuriro P5 riyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa kuva muri Kanama 2018.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com