bwiza.com
Amakuru Mu mashuli

Huye: Abiga muri G.S Gafumba babangamiwe n’ubucucike mu byumba by’amashuri

Bamwe mu barimu n’abanyeshuri bo mu kigo  cy’amashuri cya GS Gafumba riherereye mu Murenge wa  Rusatira mu karere ka Huye, bavuga ko babangamiwe n’ikibazo  cy’ubucucike mu byumba by’amashuri, aho usanga intebe imwe yicayeho abana  batandatu bikagorana gukurikira amasomo ndetse n’abarimu ntibashobore gutanga  amasomo neza kubera ubwinshi bw’abana mu ishuri rimwe cyane cyane mu mashuri abanza.

Umwe  mu barezi bahigisha  mu mashuri abanza avuga  ko ubucucike bubangamira cyane  mu gutanga amasomo kubera umubyigano, ku buryo hari  abana bahitamo kwicara hasi kubera kwanga kubyigana  n’abandi ku ntebe.

Agira ati “Nko mu isomo ry’ikinyarwanda buri mwana wese aba afite igitabo  cye, iyo babirambuye bose birabyigana ugasanga barimo no kubipfa babuze uko buri wese areba mu cye, bituma umwanya mbataho mbasaba kwicarana neza mu mahoro uba muto n’uwo nakabaye nkoresha mbigisha, ugasanga urahagendeye rwose gutanga amasomo biratugoye cyane  kubera ubwinshi bwabo ,gukurikirana abana bicaye ari batandatu cyangwa batanu ku ntebe imwe ntibyoroshye”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iki kigo, Mbonigaba Alexis   avuga ko muri rusange abanyeshuri bagombye kwiga bicaye neza bisanzuye ariko bafite ikibazo  cy’intebe ariko ngo barazisabye bategereje ko zibageraho.

Agira ati “Iki kibazo   kigaragara cyane cyane mu mwaka wa mbere n’uwa gatatu  aho abana bicara babyigana kandi intebe ubundi iba igomba kwicaraho abana babiri gusa, ,kugira ngo umwana yicare yisanzuye ariko hariya bicarana ari bane kuzamura, bigora abarezi kubakurikirana ariko  nabo ikibazo dufite barakizi bagerageza kwiutwararika”.

Umuyobozi  w’akarere ka Huye, Sebutege  Ange avuga ko ikibazo cy’ubucucike buri muri iki kigo  bakizi ariko atari ikibazo kiri hariya gusa kuko ngo kinaboneka mu bindi bigo muri aka karere.

Mu gucyemura iki kibazo bakaba barimo kubaka  ibindi byumba by’amashuri icyakora icya Gafumba cyo ntikiri mu bizubakirwa uyu mwaka kubera ko nta butaka bundi gifite hakaba harimo gushakwa ubundi  bwakubakwaho bucyegereye.

Agira ati “umwaka ushize twari twahubatse  ibyumba bibiri ariko ikibazo gihari nticyacyemuka ubu rero kuko nta bundi butaka buhari uyu mwaka nta bindi byumba tuzahubaka , nk’akarere twabanje gushaka ahazava ubutaka twabyubakaho kuko nta buhari bwarashiize ahasigaye ni ikibuga abana bakiniramo turamutse tucyubatsemo na none twaba tubabangamiye ntibabone  aho bakinira ».

Uyu muyobozi w’akarere ka Huye  avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike ubu muri aka karere barimo kubaka ibyumba by’amashuri 74 ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima na banki y’Isi ariko hakazaba Hari n’ibindi 47 bizubakwa ku ngengo y’imari isanzwe y’akarere.

Iki kigo cy’amashuri  cya GS Gafumba kigwamo n’abana biga mu mashuri abanza ndetse n’abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9, ikibazo cy’ubucucike kiboneka cyane mu biga mu mashuri abanza.

Uwambayinema  Marie Jeanne ̸ bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com