bwiza.com
Featured Politiki

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe ko Gen. Kabarebe afunzwe

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakwennye abantu  bakomeje gukwirakwiza amakuru avuga ko Perezida Kagame yafunze umujyanama we mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe.

Aba biganjemo, abanenga ubutegetsi batangaje ko  Gen. Kabarebe yafunzwe azira kugira ibanga imitungo yigwijeho.

Umwe mu batangaje ibi ni Dr David Himbara, umwarimu muri Kaminuza, wigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu. Kuri ubu, uyu mugabo aba muri Canada.

Mu nyandiko David Himbara yashyize ahagaragara  abinyujije kuri interineti , yavuze ko perezida Kagame  yahembye Gen. James Kabarebe ngo  umaze imyaka 30 amukorera, kumufunga.

Dr David Himbara ari mu bahawe inkwenene/ Interineti

Iyi mitungo ngo irimo amato manini n’amazu ahenze Kabarebe afite mu bihugu bya Afurika y’Epfo,  i Dubai ndetse no muri Canada.

Amb. Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter , yanyomoje iby’amakuru y’itabwa muri yombi rya Gen. Kabarebe, yerekana ko yidegembya.

Uyu mudipolomate w’u Rwanda yerekanye  ifoto  ya Gen. Kabarebe (wagaragaraga nk’utishimye) ari mu baje kureba umukino wahuje amakipe ya Mukura VS na Rayons Sports, wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera Kuwa 1 Nzeri 2019.

Ifoto ya Gen. James Kabarebe yicaye muri Sitade Amahoro/ Twitter

Ni umukino wari mu rwego rwo kwibuka yubile y’imyaka 100 y’amavuko ya Padiri Fraipont Ndagijimana washinze Ikigo cya HVP Gatagara, agamije kugoboka abafite ubumuga.

Nduhungirehe ati “ Yewe Himbara we wabaye,  urw’amenyo!. Dore ngicyo ikimenyetso cy’itabwa muri yombi rya Gen. Kabarebe. Na we ubwawe wakwihera ijisho uko Gen. Kabarebe afunzwe [Arerekana Kabarebe wicaye muri Sitade Amahoro, areba umupira.]

Gen. James Kabarebe yari yicaranye na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba

Ibi ni ibyafatwa nka gihamya ko Gen. Kabarebe adafunzwe.

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Jay 03/09/2019 6:26 am at 6:26 am

Gufungwa kuri kwinshi.niyo bakubuza kurya inyama burya baba bagufunze..hhhhh

Subiza
Ntwari Nathan 04/09/2019 1:27 am at 1:27 am

Himbarara ashaje nabi abeshya ibintu bitagira Ishingiro buriyase twabyita iki koko kubona abeshya kuriya ntabwenge burimo gusa yigaragaza nkutagitekereza neza abamuba hafi barebe niba adakeneye kuvuzwa kuko byashoboka ko yaba afite ibibazo byo mumutwe kuko umuntu muzima ntiyavuga ibintu nkabiriya

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com