bwiza.com
Amakuru Urukundo

Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo nasangaga umukozi agaramye mu gituza cy’umugabo wanjye

Amahoro y’Imana abane namwe, ndabashima ku bw’inama muduha kandi nkanabasaba ko mwajya mukomeza kudufasha rwose kuko ni iby’agaciro.

Nitwa Mama Aurore, ndi umumama w’umwana umwe ari we uwo, tukaba dutuye mu Karere ka Kayonza, ni mu Burasirazuba.

Nkunda gusoma iki kinyamakuru cyane cyane mu nkuru z’urukundo ‘Nkore iki” ariko nyuma yo gusoma byinshi nabonye birebana n’umuryango, si uko nanjye ntabifite ahubwo najyaga ngira intege nke zo kubigaragaza.

Ku cyumweru w’icyashize hari tariki ya 25 Kanama, nazindutse njya gusenga mu misa ya mbere, ngomba kuhava nerekeza ahantu gusura umuvandimwe, hamwe n’uyu mukobwa wanjye.

Nazindukanye n’umugabo wanjye agiye muri siporo, nari mfite gahunda yo gutaha nimugoroba, ariko misa isohotse mfunguye telefoni nsangamo message imbwira ko uwo muvandimwe atari bwirirwe mu rugo, ahubwo ajyanye n’abandi baturanyi gutabara umuturanyi wabo wapfushije umubyeyi.

Ni impamvu yumvikana, urugendo nararusubitse, mpamagaye nimero y’umugabo ngo mubaze niba yasubiye mu rugo, ngo nanamubwire ko urugendo twarusubitse, nsanga ntayiriho.

Ubwo mu rugo hari hasigayeyo umukozi wacu w’inkumi twari tumaranye imyaka irengaho gato itatu adukorera.

Nageze mu rugo numva muri salo harimo imiziki ivuga cyane, rwose ninjiye mu nzu nk’ibisanzwe mvuga ariko kubera imiziki ntabwo bo bumvaga uwinjira.

Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo nasangaga umukobwa rwose agaramye mu gituza cy’umugabo, akenyeye igitenge, reka sinakubwira umugabo arimo gukabakaba hose, gusa Imana idutiza ukwihanga ariko muri ako kanya mba naramennye amaraso kubera umujinya.

Icyo byangaragarije ni uko yari adutunze turi babiri, sinavuga ko wari umunsi wa mbere bashurashurana, hari ibimenyetso byanyerekaga ko anca inyuma nkabura gihamya, twaranabishwaniye biturutse ku butumwa yakiraga nijoro n’abagore baganiraga.

Ako kanya umugabo twarashwanye, akiza uwo mukobwa, kuko umujinya nahise numva mbanje kuwutura uwo mukobwa bitewe n’uburyo yari agaramyemo reka sinakubwira, mbese muri ako kanya byabaye birebire sinabona uko mbivuga byose kuko n’umugabo twafatanye mu mashati.

Umujinya watumye mpita njya mu buriri ndikingirana kuko iyo nkomeza kurebana nabo byari kuntera gukora icyaha pe, ku mugoroba nibwo nasubiye hanze nsanga nyamukobwa yazinze utwe twose yagiye.

Kuva uwo munsi, umugabo ntacyo twari twongera kuvugana kuko yantesheje agaciro, numva naramwanze, bimwe bita guhurwa umuntu, numva nta gaciro mfite imbere ye, niyo mpamvu nanjye narangije kwishyiramo ko ntacyo avuze.

Yewe numva umubiri wanjye utazanongera kumwishimira, ubushake bwo kumva mukeneye mu buriri sinzi ko nzongera kubugira bitewe n’ukuntu nari nsubiye mu rugo numva nishimiye ko tugiye kwirirwana mu rugo tukavanamo esheke, ibyo natekerezaga ko turakora byose nkasanga arimo kubikorana n’umukozi, ni agahinda pe!

Mungire inama, kuko rwose narahuzwe bimwe bibi, n’ibiryo mbimutegurirana umujinya, mbese ni nko kumunagira nk’unagira imbwa.

 

Izindi wakunda

21 Ibitekerezo

Joseph 02/09/2019 12:49 pm at 12:49 pm

Urimo kwisengera nk’inyana ikuze. Kuko wakabaye wicara mukaganira kandi mugahana imbabazi nubwo ntawe uhana uwahanutse kandi injangwe yavuye mu rugo iba yahindutse inturo. Banza wishakemo imbabazi umubabarire hanyuma uce bugufi umubabarire mu mutima kuko nicyo Kristo adutoza ko utababarira nawe atazababarirwa. Mubabarire uzaba umushyize amakara ku mutwe kandi umwereke ko wabiciye amazi cyane kandi wirinde guhora ubimwibutsa.
Imana igushoboze kubabarira.

Subiza
kiki 02/09/2019 1:05 pm at 1:05 pm

None se ntuziko umunyarwanda yaciye umugani ngo ibyaye ikiboze irakirigata.Kwanza banza umuhe imbabazi kandi wakire ibyakubayeho ntubihe agaciro mu mutima wawe,hqnyuma nurangiza wisuzume urebe icyatumye abenguka umukozi kandi uhari.icyo numara kukimenya uramenya icyo gukora niba atari ingeso afite azabireka ariko niba afite iyo ngeso uzasabe inema yo kwihangana.Cururukaahubwo iryo habara ritamugutwara burundu.Wongere umugarure muri mudu nziza ,mubiganireho umubaze impamvu aguica inyuma,nubwo atazakubwiza ukuri ariko uzaba ubonye uburyo ugomba kumujera.sawa urugo ruhire.

Subiza
B 02/09/2019 2:00 pm at 2:00 pm

Nina wiyizeyeho uburanga, iyizire nanjye njye ngukorera ibyo wasanze umugabo wawe akora , niyo nama nakugira

Subiza
Mami 02/09/2019 2:09 pm at 2:09 pm

Nagusaba imbabazi muzabiganireho ubwo azakubwira impamvu agusezeranye ko bitazongera. Natagira ubwo butwari azaba afite umugambi wo gukomeza kukubabaza, byatuma uhora ubabaye utabasha kwishimira umwana wawe. Atagusabye imbabazi uzamusabe gutandukana ku neza ajye kubana n’uwo bahuza nawe uzabona uwo muhuje. Uko kutavugana nawe ntabihe agaciro ejo bizavamo kugirirana nabi. Niba asoma iyi nkuru amenye gusaba imbabazi ari ubutwari atari ikinegu. murakoze

Subiza
Theophile HABIMANA 02/09/2019 3:40 pm at 3:40 pm

Yewe ushobora kumuhurwa none we yarabuze aho akujugunya.

Shishoza urebeko kumufatira mucyuho Hari ubwoba byamuteye umuturishe agusabe imbabazi mwubake. Naho niba abifata nka “namaze” tangira wige amategeko yimibanire, urwanyu rwahiye.

Niba akigukunda uramubona agenda yububa umutabare muganire.

Subiza
dssw 02/09/2019 5:27 pm at 5:27 pm

Mami wowe biragaragara ko wakuyeho. Inama sugutandukana ahubwo reba icyabimuteye ushobora kuba ntacyo witaho muburiri. Ukibwira ko guteka aribwo bugore. Hanyuma ntabwo urumwana wo kumenya kugoragoza. Naho ibyo gutana ntacyo bimaze ahubwo nibikongerera ibibazo

Subiza
Filipo marora 02/09/2019 5:35 pm at 5:35 pm

Ibi byose ningaruka yo kutoroshya uburyo abashakanye bagomba gutandukana.Erega kwizirika ku muntu uragukunda kandi abikwereka mu bikorwa sibyiza,wamugani niho usanga bahemukiranye nkabimwe tumvise ejobundi i musanze umuyobozi wo ku karere yakoreye umugore we.Nibyo koko twakwifuriza abashakanye kubana akaramata ariko igihe byanze biba byanze nyine nugutandukana…

Subiza
Aaa 02/09/2019 8:59 pm at 8:59 pm

Komera mama ibyo bibaho, ahubwo Imana iragukunda , gufata umugabo ,umukozi akitwara ntanjyane numugabo.

Njye Inama nakugira genda uhamagare umugabo mwicarane muganire museke , ntihagire icyo umubwira nimumara guhuza ururwiro nkanyuma yamezi 2 uzabone kumuvugisha kuricyo kibazo .

Umubaze impamvu nicyo wakora kugirango ntakongere kuguca inyuma.

Ijoro ryiza.

Subiza
Cloclo 02/09/2019 10:16 pm at 10:16 pm

Ariko abantu baransetsa koko! Kuki mwumva ko buri gihe iyo umugore afashe umugabo amuca inyuma agomba guca bugufi akamubabarira kdi ko ariwe biba biturukaho? Harya ubwo ari umugabo wafashe umugore nabwo ni izi nama mwatanga cg mwahita muvuga ngo uwo mugore w’icyohe nibamwirukane? Ngo nagusaba imbabazi uzamubabarire. Ubwo se n,aho yazisaba byaba bivuye ku mutima? Uramutse utamufashe se yakwibwiriza akazigusaba? Harya ngo amafuti y, umugabo nibwo buryo bwe kdi umugore agomba guca bugufi akemera gicibwa inyuma kdi akajya akajya abisabira imbabazi kuko aba ariwe nyirabayazana????

Subiza
Jenedus 03/09/2019 5:01 am at 5:01 am

Umanze wisuzume niba ibyo umugabo wae yakoze atariwowe byaturutseho.kuko muri iyi minsi abagore bamwe bibagiwe inshingano zabo .umugabo byamucanga akiyeranja ugasanga umugore avugije induru kandi ariwe wabiteye.ikindi niba utamushaka udashoboye kubabarira hanze harabazi agaciro kumugabo baramujyana bamuhe ibyo wamwimye usigare uririra mumyotsi.iga gutanga imbabazi kd niba utubahiriza inshingano zawe neza nabyo ubyige bitaribyo ubwo bushake wabuze abandi hanze barabufite kandi biteguye kumwakira ntukabure ubwenge rero kandi ukuze.nibikunanira gukurikiza izo nama wake gatanya ugende abacyeneye kubaka binjire.inama tanga imbabazi mwubake umuryango bizashira

Subiza
B 04/09/2019 11:43 am at 11:43 am

Cloclo umugabo ashobora kuba ntacyo bimutwaye gukora ibyo ariko umugore ashaka kubaka kd wibukeko umugore arimutima wurugo iyo ukoze accident ugakomereka umutwe wakujyana muri ulgency ariko iyo arumutima uhagaze uwomwanya bakujyana muri moruge bishatse kuvugako moteri arumutima uwoniwe Mugore suko ariwe ugomba gusaba imbabazi gusa ahubwo niwe ugomba kugarura amahoro murugo abagabo bagira imitima ikomeye nibacye babasha gusaba imbabazi ahubwo abanshi bagura ama cadeux bikarangiriraho kd igicyenewe arugasaba imbabazi rero ndumva ntampamvu yatuma adacabugufi kugiramo amahoro agaruke kd iyumuntu arimwikosa acyenera umutinyura rero niyo mpamvu agoma kubikora

Subiza
Seba 03/09/2019 11:57 am at 11:57 am

Nyamara rero kumuzinukwa gutyo ubivuga si wo muti, kandi ntutekereze ko nyamukobwa ari kure mu ntekerezo z’umugabo, niba hari icyo yamubonyeho kimukurura wenda utari ukimumenyera; niwigagaza utyo azamushaka ajye amukemurira ikibazo, nawe ukomeze uteke wiciraguraho by’ubusa; mube muguranye inshingano bisesuye noneho!
Cururuka, ushakemo n’uruhare wabigizemo ubwo wamusigaga umweretse ko atari muri gahunda zawe z’umunsi wose, ukagarurwa n’uko ubuze abo washaka gusura; kandi byose wirengagije ko wasize intama imbere ya bihehe wenda wanashonjesheje.

Subiza
Faith 03/09/2019 2:11 pm at 2:11 pm

Yesu ashimwe nshuti.

Inama nakugira, icya mbere nuko wowe ubwawe wabanza ugakizwa niba utarakizwa. Abaroma 10:9

Byarangira ukamubabarira nk’uko kristo yatubabariye, adusaba kubabarira n’abandi. Nturindire umugabo ko agusaba imbabazi, rwose ashobora kutagira ubwo butwari. Gira ubutwari bwo kumubabarira, umuganirize umubwire ko wamubabariye kandi wifuza ko mwubaka.

Gutandukana, si wo muti. Mwe kwikunda murebe no ku mwana wanyu. Ngewe mama yatandukanye na papa mfite imyaka 12. Ubu mfite 25, ariko n’ubu mporana agahinda ko kuba ntararezwe n’ababyeyi bombi.

Niba ukunda umwana wawe, ca bugufi wiyoroshye na we, azakugarukira. Ikindi washyizemo ko icyo gihe mwanarwanye, umusabe imbabazi.

Ndabizi ko bigoye ariko nta mpamvu yo gusenya, reba ubumuntu bwe.

Subiza
X0781131573 03/09/2019 2:43 pm at 2:43 pm

Ibintu byose biba kubwimpamvu : kuba umugabo Cg umugore bacana inyuma haba hari impamvu iri hagati yabo bombi gusa ntibivuze ko uwaguye mu mu mutego ariwe nyirabayazana kuko hari nubwo nuwobonye ibyo biba harubwo ari ibihano aba ahawe ahubwo akabihabwa yerekwa ibintu nkibyo kuburyo azahorana agahinda . Nkuko ibyo binabaho imana igirango igaragaze uwufatiwe miri icyo gikorwa imyitwarire ye yaburi munsi . Byose birashoboka gusa umwanzuro sugutana. Ahubwo nukureba gitera.

Subiza
J.Pierre 03/09/2019 7:52 pm at 7:52 pm

Wasanga ikibazo ari wowe mwegere muganire umwereke ko umufitiye urukundo nubwo we yabaye ikigwari umutege amatwi umubaze icyabimuteye nusanga ubifitemo Uruhare ntiwihagarareho umusabe imbabazi nawe azigusabe Mukomeze ubuzima murere Umwana wanyu.

Subiza
Ngabo 03/09/2019 11:42 pm at 11:42 pm

Hari umugabo twaganiraga atubwira uburyo yasanze umugore asambana !! Uko twabiganiragaho hari uwatwumvise nuko aratwegera aratubwira ati : ntakabura imvano ati wa mugabo kuba imana yarakweretse umugore wawe asamba ati nigihano imana yaguhaye ati kuko ubaye uri intungane imana nti yagutera agahinda murubwo buryo ikwereka umugore wawe asambana !!nibwo uwo mugabo yabajije mugenzi we ati tuvugishe ukuri !! Ati wowe kuva wamushaka nturasambana? Umugabo ati mukuri nabikoze inshuro eshatu !! Niko kumusubiza ati ntiwumva ati ibyo ukora wihishe bitera agahinda imana nyuma nayo harubwo iguhana ikwereka nawe umugore wawe bamusambanya … Ati mwese muri abasambanyi ahubwo nimwihane! Nibwo yasoje avuga ati iyo umugabo Cg umugore ari abasambanyi nabana babyaye babigenza Uko ati kandi iyo umugore arumusambanyi ati n’umugabo aba aruko ati Cg umwe muribo akaba ari umusambanyi ari nundi afite ibindi bibi akora birakaza imana birutwa no gusambana …. Urugero: arangwa nivangura, ateranya ingo zabandi, yihenura kubandi, yiyumvamo ko arigitangaza…. Icyadutangaje uwo mugabo watuganirije ibyo twahise tumubura yabuze nkumuyaga . Nubu ndacyamwibazaho. !!

Subiza
B 04/09/2019 11:21 am at 11:21 am

Sha ihangane pe kd uwiteka agukomeze Umuti nukumusaba ko muganira mukabivugaho ariko biragusaba kubanza ugashira umujinya ukikomeza mumutima mukajya ahantu hatuje byaba byiza atari murugo ahantu hatagira icyibarogoya ukamufungurira umutima wawe ntacyo umuhishe kd utamucyurira ukamusaba komwiyunga nawe numuntu azagira umutima wimbabazi kuko nukomeza gutyo uzashiduka yagiye burundu usigaye wenyine kuko hanzaha ntihoroshye ungera wishakemo umutima wokumukunda nubwo byababitaraza gerageza kubimubwira bizagenda biza kd uwiteka agushoboze

Subiza
B 04/09/2019 11:47 am at 11:47 am

Cloclo umugabo ashobora kuba ntacyo bimutwaye gukora ibyo ariko umugore ashaka kubaka kd wibukeko umugore arimutima wurugo iyo ukoze accident ugakomereka umutwe wakujyana muri ulgency ariko iyo arumutima uhagaze uwomwanya bakujyana muri moruge bishatse kuvugako moteri arumutima uwoniwe Mugore suko ariwe ugomba gusaba imbabazi gusa ahubwo niwe ugomba kugarura amahoro murugo abagabo bagira imitima ikomeye nibacye babasha gusaba imbabazi ahubwo abanshi bagura ama cadeux bikarangiriraho kd igicyenewe arugasaba imbabazi rero ndumva ntampamvu yatuma adacabugufi kugiramo amahoro agaruke kd iyumuntu arimwikosa acyenera umutinyura rero niyo mpamvu agoma kubikora

Subiza
kamana 05/09/2019 3:42 am at 3:42 am

Iyo Umugore ari umunyabwenge, atari bumwe bwo mw’ishuli ahubwo bwa kamerano, hari ibintu yirinda gukora iwe imuhira.
1- KWIZERA umugabo ku byerekeye igitsinagore.
2- KWIRINDA kuzana umwana w’umukobwa agakurira muri uwo rugo.
3- KWIRINDA kujya asurwa kenshi iwe n’inshuti ze z’abagore cg abakobwa.
Niba uri umugore, Ibi bintu niba utabyita ho uzirebera ho ingaruka.
Abagore benshi usanga barira Ngo umugabo wa jye ni Imbwa. Wamubaza impamvu atintuka kwifatira ku gahanga umugabo wamushatse amwita Imbwa, akakubwira ko ngo yamufashe asambana.
Wamubaza uti: Ese wamufatiye mu’ lodge? Ati oya. Ukongera uti ni hehe se?
Erega akakubwira Ati ni imuhira namufatiye. Asambana na nde se? Ati: Asambana n’umuyaya…
Wamubaza uti: Uwo muyaya yaje ryari? Ati yaje afite 13 turamurera Ubu yaragize 18 akidukorera yari nk’umwana m’urugo.
Wow, wow, hahaaaa!
None se mbaze, iyo wowe nyamugore ubona, umuja wawe waramureze ukamukuza, ndetse akaba amaze no kukuruta ubwiza, uba utekereza iki nyabu?
Wowe, woroye inkumi mu rugo uyororeye umugabo wawe utabizi.
Sha muribeshya abagore ye niba muri ni impumyi zitabona, ariko umugabo we we bucya akubita ho akajisho uko umunsi ugenda ukurikira undi. Aba amwibikiye.
Maze uzana murumuba wawe afite imyaka 7. Agakurira aho. Yagera muri 13 atangiye kugimbuka ikigabo kigatangira kumwangiza , kitamurebeye n’izuba ko ari umwana cyareze murumuna wa madamu.
Ubu butesi abagore babuveho bishire.
Bareke gukoresha abakobwa b’inkumi. Ndetse mu gihe bazanye n’utwana tw’udukobwa two mu muryango kurera, nimutaba hafi cyane muzajya mucyura umunyu. Mukajta ho ngo mufite za barumuna banyu murihira amashuli baza no mu biruhuko iwanyu. Abo ni inshoreke z’abagabo banyu.
Ikosa rya mbere ry’umugore ni ukwizera umugabo we mu nzu iri mo umukobwa cg umugore uwo mugabo atabyaye cg abe mushiki we. Mujye murinda ingo zanyu abakobwa. Amakose menshi ni ahantu bagore. None muba mwibwira ko murusha iki umuyaya? Muri ba nyirurugo? Yego kuko ari mwe muba murwubatse. Ariko k’umugabo utiyubaha siko biri. Kuri we umugore ni umugore uko asa kose biramaze. Nabonye abagabo batansukanye basambana n’abayaya biranyobera nkuru umwana. Maze gukura menya ko umuyaya ari umugore nk’undi, uko asa kose. Kandi menya ko umugabo wamurinda inzoga ariko utamurinda umugore.
Abrahamu yabyaranye n’umuja we Hagari.
Abrahamu warukomeye kuriya mu mateka, niba yaragiye hejuru y’umuja wa bo urumva se umugabo usanzwe yakora ib’iki?
Gusa hari abagabo nemera ariko ni bake cyaneee. Iyo babonye Umuyaya wa bo atangiye Gutagata ubwiza. Basaba abagore ba bo kubirukana. Umugore yatinda mu makoni abaza inenge umugabo amunenga ho yo kumwirukana, umugore yazarora umugabo akamwiyirukanira.
Kuko iyo umugabo atangiye kumva Umuyaya wa bo amukurura mu bitekerezo, aho kugwa mu bishuko ahita mo kwirukanisha umuyaya bityo agakiza urugo rwe.
Hari ho umugabo wakundaga kwirukana abayayaaaa iwe imuhira iyo yabonaga bamaze kuzuza imyaka nka 17, 18, 19 , 20 mu rugo.
Bucyeye umugore aza kumubwira Ati:
Ariko iyo ngeso yo kunyirukanira abakozi, ukaba ureba ko wabamaze ho kandi abana bacu barabakundaga Ubu bizahereza hehe ko mbirambiwe. Umugabo agakomeza kwicecekera akamwihorera. Nawe akomeza kubirukana uko bwije uko butashye…
Bigeza ho umugore Ati: Ndabirambiwe.
Undi Ati: Urabirambiwe?
Nyamugabo Ati: URABIRAMBIWE KUBERAKO UKIRURI MO. Umugore Ati iki?
Umugabo Ati: Ubu uba waragiye kuko iyo mba umugabo gito, mba naraguharitse kubera zirya nkumi.
Umugore ngo abyumve Ati ayi we? Ati ese burya bwose? Ati: Urantsinze kandi menye ko utari umugabo mwiza gusa ahubwo undusha n’ubwenge cyane.

Subiza
Aaa 05/09/2019 3:10 pm at 3:10 pm

Ikigaragara ni uko mugikundana. Kuba ukimutegurira amafunguro nawe akayakira ni ikimenyetso ko urugo rwanyu rugifite igaruriro. Icya kabiri kuba waramufashe mu mashati ntiyihagarareho, ukabona yacitse amazi, ni uko yari afite ikimwaro. Hera aho rero umurute, umubaze icyabimuteye kandi nawe ubanze wumve ko ushobora kuba hari uruhare wabigizemo. Niyemera guca bugufi uzamubabarire, mwubake rukomere. Ikindi cy’ingenzi, fata umwanya usengere urugo rwanyu, usenge ushikamye kandi ukomeje, umusengere Imana imugenderere. Nimwiyunga, uzige strategy yo kumuhora hafi no kumwereka ko umukunze, buzatuma agaruka wese. Burya abagabo baroroshye kubafatisha iyo ubitayeho. Nibyanga kandi nabyo, uzasenge Imana izakwereka inzira. Komera kandi wihangane.

Subiza
Anastase 07/09/2019 11:16 am at 11:16 am

Ndabasuhuje kandi ngize igitekerezo kuri iyi nkuru ko hari abanditse ko abagore aribo bahatirwa kubabarira cyangwa ko abagabo bakunda inkumi z’abakozi/abayaya baba mu rugo zimaze kugira ikimero Tukiyibagiza ko ibi byose ari imitekerereze ibiyobora kimwe no kudatinya Imana kudatinya icyaha no kudatinya kuba imbata ya shitani. Ariko rero hari n’abagabo bafata abagore babo baryamanye n’inshuti za kera(abaEx), inshuti za famille, abakoresha, abaturanyi cyangwa abitwa abihayimana cyangwa abakozi b’Imana etc ariko abo bagabo bose siko bahita bakubita, batandukana cg bicana nkuko inkuru zimwe zibyandika. Ahubwo bagabo batavugwa benshi bashengukira imbere, kubera uko gusuzugurwa no guhemukirwa nuwo yashatse.
Byose birashoboka hagati y’umugabo cg umugore kuko akenshi babana batazi ibyo bagiyemo, inyungu runaka, ingurwa rukundo, kutibaza ingaruka ku rubyaro kandi no kudatinya Imana.
Dusabire ingo kandi dufashe uyu mugore kudasenya ahubwo mu biganiro basuzume igituma bacana inyuma; wamugani wasanga nawe yarabanje cg yararangaye kunshingano cg umugabo afite ikibazo kirimo n’uburwayi bwo mu mutwe. IMANA ibafashe mwubakire uyu mugore kandi nawe agire umuhate ave mu bibazo asubirane nuwo bashakanye.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com