bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Umunyarwenya Kevin Hart yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko- Amafoto

Umunyarwenya Kevin Hart uri mu bakunzwe kandi binjiza amafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarokotse impanuka y’imodoka.

Uyu mugabo utunzwe no gusetsa, yakoze impanuka ubwo yaratashye iwe mu rukerera rwo ku itarika ya 02 Nzeri 2019, iyi mpanuka ikaba yabereye  Los Angeles .

Ababonye iyi mpanuka babwiye TMZ  ko Kevin hart yari kumwe n’umushoferi we, bafite umuvuduko ukabije kandi basinze, imodoka ibura uburinganire irenga umuhanda.

Kevin Hart ahagaze ku modoka ye

Ku bw’amahirwe iyi mpanuka ntawe yahitanye, gusa Kevin Hart yakomeretse bikabije mu mugongo ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Muri iki gihe Kevin Hart afatwa nk’umwe mu banyarwenya bakomeye ku Isi akaba n’umukinnyi wa filimi ukundwa na benshi.

Ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora urutonde rw’abaherwe mu byiciro bitandukanye, gishyira uyu mugabo ku mwanya wa mbere nk’umunyarwenya w’umuherwe kurusha abandi ku Isi.

Umwanya yagiyeho asimbuye Jerry Seinfeld wari umaze imyaka irenga icumi yarihariye kuyobora intonde z’abakora uyu mwuga binjiza amafaranga menshi.

Umunyarwenya Kevin Hart

 

Emmy Niyigena/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com