bwiza.com
Amakuru

Abayobozi batatu b’Akarere ka Ngororero beguye ku mirimo yabo

Visi Meya ushinzwe ubukungu, Madame Kanyange Christine, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Kuradusenge Janvier na Rukazambuga Gilbert, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, bose ba Ngororero beguye ku mirimo yabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2019, ni bwo habaye Inama Njyanama idasanzwe. Ku murongo w’ibyigwa hari ugusuzuma ubusabe bwo kwegura ku mirimo yabo, bukubiye mu ibaruwa banditse kuri uyu wa 2 Nzeri.

Ubu busabe kandi bwakurikiwe n’umwiherero wabereye mu karere ka Rubavu kuva ku wa 22 kugeza ku wa 23 Nyakanga. Havuzwemo ko aba bayobozi batashyize mu bikorwa imyanzuro y’Inama Njyanama.

Hashingiwe kuri izi mpamvu aba bayobozi bagaragaje, abagize Inama Njyanama bemeje ubu busabe nyuma yo kungurana ibitekerezo.

Izindi wakunda

Bwiza.com