bwiza.com
Amakuru Ubukungu

Amabuye y’agaciro y’u Rwanda yatakaje agaciro ku isoko mpuzamahanga

Amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yatakaje agaciro ugereranyije n’umwaka wa 2018.

Kuri ubu amabuye nka Tini, Koruta na Wolofuramu ni yo avugwaho guta agaciro.

Toni imwe y’Itini irikugura amadolari 15,700 ivuye ku bihumbi $21,000 yaguraga mu mwaka ushize ku isoko rya Londre mu Bwongereza.

Toni imwe ya Wolofuramu iragura  amadorali 110 mu gihe yagauraga 180 mu mwaka ushize.

Naho  Koruta yavuye ku madorali 1.80 igera kuri 0.89 ku kiro.

Nk’uko The East African itangaza iyi mibare ibivuga, u Rwanda rushobora kuzahura n’ikibazo cy’igabanuka ry’ibyinjizwaga n’amabuye y’agaciro.

U Rwanda rwari rwateganyije ko ruzaronka miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika, zivuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Jean Malic Kalima yabwiye iki kinyamakuru ko ubucukuzi bwo mu Rwanda buhagaze nabi muri iki gihe.

Ati “ Ibi bihe ni bibi, ubucukuzi buhagaze nabi. Bizagorana kugera ku ntego zashyizweho na Leta mu gihe ibiciro bikomeje kuba gutya.”

Avuga ko hari ikizere bitewe n’uko hari impinduka ziri gukorwa hagamijwe kongera agaciro k’amabuye y’agaciro.

Amabuye y’agaciro mu Rwanda akomeje kugira ibyo bibazo bitewe n’ireme ryayo riva ku kuyatunganya kudahwitse.

FRED MASENGESHO

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com