bwiza.com
Amakuru Urukundo

Mfite umwana nonsa ariko n’umugabo wanjye akunda kunyonka amabere mu gihe cy’imibonano- Nkore iki?

Amahoro amahoro kuri mwese, nejejwe no kubana namwe aha kuri Bwiza.com, kandi nabashimira ku bw’ibitekerezo byanyu.

Ndisegura, sinifuza gutangaza uwo ndiwe, gusa ndi Umunyarwandakazi utuye mu Ntara y’Amajyepfo, ariko mfite akabazo nifuza ko mungiraho inama.

Umugabo wanjye tumaranye imyaka ibiri, dufite umwana muto, tutarabyara  yakundaga kunyonka amabere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa se mbere arimo kuntegura.

Numvaga biryoshye pe, ndetse nkanabikunda, ariko aho mbyariye ntabwo byahagaze.

Naramubajije nti “Urabona aribyo konka nk’umwana? ansubiza ambwira ko ntacyo biba bimutwaye kandi ngo atanyonse amabere ubushake buragabanuka ku buryo ngo n’igitsina gishobora guhita kigwa.

Yansobanuriye ko ibyishimo bye ariho biva, gusa mbona bisigaye bimbangamira pe kandi na we nabimubwira akanyumvisha ko ibyishimo bye ariho bishingiye.

Muri make ubu nonsa umwana na se, mungire inama, ese hari umuti namuha wenda akabireka? ku bindi byo nta kibazo rwose akazi kose aragashoboye! Murakoze ntegereje comments zanyu.

 

Izindi wakunda

13 Ibitekerezo

Xxxx 03/09/2019 1:09 pm at 1:09 pm

Niba kubwawe wumva ntacyo bigutwaye ikindi ukaba ufite amashereka abahagije wabonsa bombi kuko Amashereka agira intunga mubiri zihariye ku mubiri w’umuntu.

Subiza
0781131573 03/09/2019 1:16 pm at 1:16 pm

Muzashyireho ibihembo bya batanga ibitekerezo kuko umuntu iyi yigomwe agashyira amafaranga muri fone akigomwa mu gutanga ibitekerezo aba akwiye no guhembwa …iyo biyanzwe ku mugaragaro ibinyamakuru bikabyitabira bituma n’urubuga rumenywa cyane rukitabirwa na benshi .

Subiza
Mamy 03/09/2019 3:14 pm at 3:14 pm

yooo mbega byiza….nanjye wabimpa…gusa azaharire umwana.
Cyangwa se niba ufite amashereka menshi nawe nafateho nta kundi.
Kandi niba agushimisha fatiraho kuko jye narabibuze pe…uwanjye sinzi isi yiberamo
nukwicugacuga…

Courage

Subiza
MC 03/09/2019 3:17 pm at 3:17 pm

ahubwo mubwire ntazongere ubuse niba arwaye ifumbi urunva umwana azayikira

Subiza
bikabyo original 03/09/2019 6:49 pm at 6:49 pm

ikibi nuko yakonka n amashereka naho ubundi ntakibazo kirimo kuko abagabo beshi bakunda gukora ako gakoryo gashimisha imibonano.

Subiza
sylver 03/09/2019 9:12 pm at 9:12 pm

reka umugabo yiyonkere ibyo ntabirenze ntago akonka igihe kirekire cyane kandi nawe igihe nikigera amashereka azashiramo. wisenya kubwimpamvu nkizo zidafashije kbs mujye mukura

Subiza
Rek 03/09/2019 9:16 pm at 9:16 pm

UMUHAMAGARIRE RIB IZE IMUJYANE IWAWA IMUGOROROREREyo.

Subiza
doris 17/09/2019 12:27 pm at 12:27 pm

hhhhhhh RIB yaragowe. ubuse izajya ifata nabagabo bonka?

Subiza
Wewe 04/09/2019 8:23 am at 8:23 am

Yamwime aguce inyuma , abandi ko bararira ko abagabo batabikoza naho Wewe ngo arakonka ! Yakonse , amashereka naba make umwana umushire kumata.

Wibeshe umukure kuriyo bere ntabura undi urimushiraho azagaruka Hano urirako yagutaye.

Subiza
Why? 04/09/2019 9:30 am at 9:30 am

Uzajye usigaho umubirizi cg bambuba nubikora kabiri ntazonera.

Subiza
Mabe 04/09/2019 5:51 pm at 5:51 pm

Nba adakurura amashereka ya bébé ntakibazo rwose kunyonya biraryoha cyane kdi byongerera sentiment umugabo ikindi birinda cancers y’amabere

Subiza
kamana 05/09/2019 2:38 am at 2:38 am

Pu pu pupupupu…
Mwigire yo amaraso atabatarukira. Nta wandangira ahari inkoni Ngo nkwereke uko intama zambarwa.
Nanga ikintu cyose kibabaza Umugore cg Umukobwa. Bashiki bacu ni beza ni abantu nemera cyane ni intwari cyane.
Ariko mfite ibyo mbagaya byinshi kubera urwiganwa. Rwose aba bantu ni ibitangaza cyane iyo uroye uko bita ku muryango bubatse cg bakomoka mo urabatangarira. Gusa mbabazwa n’uko abakobwa n’abagore bashiki bacu b’ubu bahumanye bakandagara no ku karubanda… Yewe s’ukurushwa amaboko bahu!
Abagabo tugenda mu mihanda tugaragara nk’abantu bazima, ariko turi ibishushungwe.
Iyaba hari nko hambere abakobwa cg abagore b’Imfura barezwe batarashira, bene nk’izo ndata z’abagabo zisigaye zibarongora bakazitumuye bakazita ku gasozi. Yewe ingo z’ubu, nkabona zidatera kabili. Ibizibera mo ni amahano
Abana bacu koko, mbuze icyo mvuga n’icyo ndeka n’ubwo numva ururimi rukindi mu kanwa bwose. Abana bashiki bacu Turabaherekeza tukajya kubashyingira, twibwira Ngo rubashyiriye abagabo, na ho tubashyiriye indaya z’Abapfubuzi. Oui Abapfubuzi!!!!
Izi ngeso zo konka uri umugabo ni amahano atagira gihanura.
Iyo umugabo bamubajije ingano ye agashaka guhisha imyaka ye akayigabanya baramubwira Ngo:
Dorere ese sha ko wisubije mu ngobyi kandi uri umugabo?
Uru Rwanda rw’abasore b’abapfubuzi, birirwa bonk’abakecuru batari ba nyina, bwacya tukabashyingira abakobwa bacu tutabizi, none mukaba muruzi ko batanatinya gupfubura abagore ba bo, babakirera ho ayo mahano bakorana n’izo ndaya z’abagore bipfubuza mu ma lodge, tuzakwiza he iri shyano ryose ko riremereye ubudakurwa hasi.
Abapfubuzi ni babi, n’iminwa ya bo ni mibi, n’indimi za bo ni mbi, n’amafranga ya bo ni mabi. Muri make ibintu bya bo byose ni bibi, ni babi sinzi n’aho bateye baturutse.
Ibintu bya bo byose ndabyanga n’imodoka za bo ndazanga.
Ariko mbaze abakobwa, iyo umusore cg umugabo, aje akubwira Ngo mukore ibintu nk’ibyo by’amahano ukamwemerera utekereza ko yabyigiye he? Amahano, ibara nk’iryo? Muba mutekereza ko yabyigiye he? Atari mu Bupfubuzi cg Ubutinganyi? Abatinganyi ni bo bakora amahano yose bene ayo kuko bakora ibinyuranije n’ibyo Imana yaremye. Mwarangiza mukabemerera kuza kubakorera ho amahano.
Ubu hari abasore batinganaaa, ejo Ngo akabireka. Akaba ararongoye. Umukobwa agatinganaaa ejo yaruha akabiva mo akajya kurongorwa.
Ibyo bigeso bya bo ni byo babazanira mukakira. Umwanda.
Mada pole kabisa Konsa umwana ufite ubwanwa ukamwonkereza rimwe n’utarabumera kandi bombi utarababyaye. Ariko wahise mo kwiyonkereza uwo wibyariye, uwo utabyaye ukamwohereza iwabo agasubira kw’ibere, nyuma yazacukaaa amaze no gukura abaye umugabo, akazagaruka?

Subiza
dodo 17/09/2019 12:31 pm at 12:31 pm

konka umugore wawe mbona arikimwe mubintu bimwongerera sentiment. ngewe ntamugabo ntiturabyara aranyoka nkanezerwa kdi nawe abikunda kubi niwe wabinzanyemo. ariko nimara nokubyara azakomeza yiyonyere wenda umwana nzamukamishirize da. bazajya basimburanwa. ariko yonke dukeya asigire umwana.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com