bwiza.com
Amakuru

Musanze: Abagize Komite nyobozi y’Akarere bose begujwe

Amakuru agera kuri Bwiza.com kuri uyu wa 3 Nzeri 2019, avuga ko Komite nyobozi y’Akarere ka Musanze yegujwe.

Radio/TV1 yavuganye na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Musanze, Abayisenga Emile yavuze ko ruswa n’imyitwarire mibi y’aba bayobozi mu maso y’abo bayobora ari zimwe mu mpamvu zatumye beguzwa.

Ubu mu `cyumba cy’inama cy’akarere ka Musanze hari kubera inama Njyanama idasanzwe, iyobowe na Abayisenga iri kwiga ku bibazo bitandukanye biri mu karere.

Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze igizwe na Meya Habyarimana Jean Damascene, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin na Uwamariya Marie Claire, Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza.

Izindi wakunda

Bwiza.com