bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro Umuryango

Umwana wa Knowless na Clement yashyizwe ahagaragara ku nshuro ya mbere- AMAFOTO

Nyuma y’imyaka ikabakaba itatu Ishimwe Clement na Butera Knowless babyaranye umwana w’umukobwa bise Ishimwe Or Butera, bamushyize ahagaragara.

Se w’umwana, Clement yashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram acurangira uyu mwana, akoresheje Piano.

Mu magambo uyu mugabo usanzwe atunganya umuziki mu buryo bw’amajwi, yavuze ko ari uwa mbere mu b’ingenzi acurangiye.

Abenshi bibazaga impamvu aba babyeyi batagaragaza umwana wabo, haba ku mbuga nkoranyambaga nk’uko n’bindi byamamare bibigenza.

Knowless yatumirwaga mu biganiro n’abanyamakuru, iki kibazo kikaza mu byo yabazwaga ariko we agasubiza ko atazi icyo umwana we azanga cyangwa azakunda. Yavuze ko agomba kubaha uburenganzira bwe, icyakoze amara abantu impungenge ubwo yavugaga ko umwana we nakura agakunda ibyo gusangiza ubuzima bwe abakunzi be biciye ku mbuga nkoranyambaga, nta kabuza azabikora.

Ishimwe Or Butera yavutse mu Gushyingo 2016.

Amashusho:

View this post on Instagram

The most important and aggressive audience I've ever performed for. 👸I.O.B

A post shared by Music Producer. CEO/Kina music (@clementishimwe) on

 

Izindi wakunda

Bwiza.com