bwiza.com
Amakuru Featured

Umweyo muri ba Meya uhatse iki?-ibitekerezo by’abaturage

Mu minsi itarenze ibiri, komite nyobozi mu turere twa Karongi, Ngororero , Muhanga, Burera ,Gisagara na Musanze,  bamaze kwegura abandi bareguzwa. Ibi byatumye abaturage bibaza, bavuga ndetse batekereza byinshi ndetse bamwe babona ko bishobora gukomereza no mu tundi turere nk’uko byagenze mu nkubiri yiswe ‘Tour du Rwanda’ mu buyobozi bw’uturere.

Kuri uyu wa 2 Nzeri ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yeguje Komite Nyobozi y’Akarere igizwe na Meya na babiri bamwungirije (Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu n’Ushinzwe Imibereho myiza).

Mu gitondo cy’uyu wa 3 Nzeri, mu karere ka Ngororero, Abungirije Meya babiri n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere beguye ku bwo kutuzuza inshingano bahawe n’Inama Njyanama y’Akarere.

Muri iki gitondo na none, mu Karere ka Musanze hegujwe Komite Nyobozi yose igizwe na Meya n’abamwungirije babiri; ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza. Meya azira ruswa no kutuzuza inshingano yahawe, undi akazira guhohotera na ho undi akegura ku bwo kutuzuza inshingano.

Aka karere ka Musanze ko kamaze kubona Meya mushya w’agateganyo. Yitwa Ntirenganya Emmanuel, yatowe nyuma y’umuhango wayobowe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV.

Mu masaha y’ikigoroba, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza, Habyarimana Jean Baptiste na we yeguye, kimwe n’uwa Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Hanganimana Jean Paul. Aba bombi banditse amabaruwa asaba kwegura.

Hafi y’aba bayobozi bose beguye abandi beguzwa ku bwo kutuzuza inshingano bahawe n’Inama Njyanama keretse babiri ba Musanze bagize umwihariko wo kurya ruswa no guhohotera.

Ibitekerezo by’abaturage ni byinshi

Abaturage bamwe bishimiye kweguzwa kw’aba bayobozi kuko ngo bwarangwaga na ruswa, kudashyira mu bikorwa imihigo yo kubaka ibikorwaremezo, itonesha n’ikimenyane mu mitangire y’akazi, ikandamiza, kudashobora kurandura ibibazo by’umwanda n’ibindi. Bavuga ko hari n’abandi basigaye kandi bari mu gatebo k’aba bagenzi babo bamaze kwegura no kweguzwa. Hari n’abavuzweho kweguzwa kandi atari bo nyirabayazana ya bimwe mu bibazo byatumye batakarizwa ikizere.

Hibazwa niba iyi ari ya ‘TOUR DU RWANDA’ cyangwa wa ‘MWEYO’ wabayeho mu myaka mike ishize, ubwo abayobozi b’uturere begujwe, abandi baregura ku bw’impamvu zabo bwite no kutuzuza inshingano. Imihigo y’uturere yari muri bimwe byabakozeho.

Hibazwa kandi niba bamwe muri aba bayobozi beguye batarasanze ‘inzu bagiye kubaka ifite umusingi udakomeye’ ku buryo byabagora kuwubakiraho. Ikibazo we kibonerwa mu buyobozi bwabanje ku buryo bisaba ko hakorwa iperereza ku buryo bwimbitse, umuzi w’ikibazo ukagaragara.

Undi yibaza niba aba bagiye badasize akazi gakomeye kazagora abazakurikiraho. Akoresha imvugo yo ‘gusiga utwitse’ ngo abasigaye bazavunike basana.

Urundi ruhande rubona kwegura no kweguzwa kw’aba bayobozi ari uburyo bwo guha umwanya abandi badafite akazi ngo bagaragaze ubushobozi bwabo.

Ikibazo kireba abegurijwe mu karere ka Musanze kirabaza niba nyuma yo kuvugwamo ruswa hatarakurikiraho ubugenzacyaha (yakomoje kuri RIB). Ikindi kiza ku wahohoteye abandi. Uyu we yanakomoje no kuri Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu wakubise umugore we, ati: “ igikurikiraho ni iki?”

Igitekerezo cyahuriweho na benshi kigira kiti: ““ Ikibazo mu buyobozi bw’akarere kimaze igihe kiriho, aho kuva mu myaka ishize aba bayobozi bagiye begura, abandi bakeguzwa. None se bivuze ko mu bibazo byose igihugu cyashakiye umuti iki ngiki ari cyo kigiye kunanirana? Nihashakwe umuti urambye w’ikibazo cy’imiyoborere mibi mu turere ndetse no mu zindi nzego zigaragaza intege nkeya.”

Ibi bikorwa mu rwego rwo kurwanya imiyoborere mibi, himakazwa imyiza igeza iterambere ku baturage ndetse n’imbireho myiza muri rusange; hakarebwa uruhande rugenda biguru ntege rugasimbuzwa. Abayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo bareguzwa cyangwa bakegura  mu gihe babona imbaraga zabo zitajyanye n’umuvuduko igihugu kigenderaho. Uwegujwe yarakoze icyaha gihanwa n’amategeko akurikiranwa n’ubutabera.

 

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

kanyarwanda 04/09/2019 7:28 am at 7:28 am

Si ba Mayor gusa bayoboye nabi cyangwa barangwa na Ruswa,Leta ikwiye no kwita ku micungire n’imiyoborere y’ibitaro muturere hirya no hino,urugero Mubitaro bya Nyanza, Director ahagera rimwe na rimwe abakozi abenshi yabagize abagore be nicyo akora ,muminsi igize icyumweru akora nk’ibiri itatu yindi akayigenera abagore be nabo ntiba ibakwiriye ,Niba nk’umuyobozi afashwe asambanya umucungamali we(comptable) bakarebera, akamuha kuba ariwe ucunga ama account aremereye yose y’ibitaro ntihagire igikorwa,aho gukangurira abandi gukora muri service,aba arwana no kuzanira indabo iryo habara,za chocolat,n’ibindi,ubundi agashyira kuri pressure abatanga amasoko kongerera igihe abatanga za ruswa,no kubishyuriza akayabo mubishyura kugirango yibonere aye, gutanga amasoko menshi mubwiru amwe binakekwa ko nawe ayagiramo uruhare kuko adahinduka( carbilant, cantine…kunyunguze,ikibabaje ibi byose ruswa ikimenyane itonesha ,itoteza kubakozi bamwe ,ababereyeho gutukwa no gukundwakaza,ubusambanyi mubakozi byose ,Minisante ibizi,inzego zibizi ,ariko ugasanga ,,abantu bakabihinduye babirenzeho kubera nabo za Ruswa,uwo Mayor azabizira nyamara byahagarikiwe na Gitifu w’Akarere bafatanya cg umufasha kuko ari inshuti bavuka hamwe bafite ibyo bahuriyeho, Njyewe ndibaza niba ufite amakuru ko Umuyobozi yagize abagore abakozi be, uziko yagize umucungamali we umugore ntuhagarike ibyo bintu,utegereza ko hibwa amafaranga angahe ngo ubone ko ibyo biteje ikibazo, niba uwo DG anakomeye da uko abyivugira basi wabatandukanya hakibwa bike.

Subiza
Mparambo 04/09/2019 8:35 am at 8:35 am

Twizere ko uyu mukubuzo ugera n’inyuma ya Nyungwe.
Hazashakwe ibisubizo birambye kuko benshi muri bo barwaye indwara zimwe. Ibibazo byarangaranywe iyo bigiye ahagaragara, usanga bose bavuga ngo barabizi, ukibaza icyatumye batagira icyo babikoraho kandi bari bababizi.

Abandi bagakoresha imitungo ya leta mu bitari iby’abaturage, byagiye bivugwa kenshi. Niba hari abanyereje imitungo bazabibazwe hatibagiranye n’abagiye bababanziriza. Hazasyirweho urubuga abaturage batangiraho bitekerezo n’amakuru kugirango MINALOC ijye ibimenya hakiri kare, na bya bibazo bipfukiranwa umukuru w’igihugu yasuye ahantu bijye bimenyekana hakiri kare.

Subiza
KITOKO 04/09/2019 9:27 am at 9:27 am

no mu bigo byamashuli mugeremo, abayoboro ibigo byamashuli , aya leta cg ayigenga amafaranga bayagize ayabo, muri NYARUGENGE BIRAKABIJE????????????????????, Yakwiye gufasha abarezi kuzuza inshingano zabo.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com