bwiza.com
Amakuru Politiki

Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inyubako y’ubucuruzi mu mujyi wa Rusizi

Inyubako y’ubucuruzi  igizwe n’imiryango itanu y’uwitwa  Gahunga Innocent iri mu mujyi rwagati wa Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba zo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, inkomoko y’iyi nkongi ikaba ikiri urujijo.

Muri iyi miryango yose uko ari Itanu, itatu ni yo yagezweho n’umuriro mwinshi harimo umwe nyira wo atagize icyo aramura, isigaye na yo bimwe birashya  n’ibyo bakuyemo birangirika cyane kubera kujugunywa hanze,indi 2 isigaye nubwo nta muriro wayigezemo ariko na yo ibyasohowemo byose kubera kwikanga gushya byangiritse, kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko icyateye iyi nkongi kikiri urujijo.

Iyi miryango yahiriyemo ibicuruzwa ibindi bikangirika ni uwa Gakwaya Bernard  wacururizagamo imyenda y’amatisi, bivugwa ko ari ho iyi nkongi y’umuriro yatangiriye inyuma mu gikari aho ibikwa, bikavugwako inyubako yose yari ikinze kuko we ngo atari yacuruje,  bituma iyo myenda yose ikongoka ntiyarokora n’umwe, bagenzi be Ntigurirwa Xavier, Nyaminani Eugène, Mujawamariya Dorothée na Ndimurwango Providence, ibyinshi bikaba byangiritse cyane ubwo bageragezaga kubisohora, umuriro ukba wazimijwe n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage.

Aganira na Bwiza.com, umwe mu bahuye n’ako kaga,Ntigurirwa Xavier, yavuze ko uyu muriro wari ukaze cyane kandi watunguranye kuko  nubwo we ngo atari ahari, abari bahari bagiye kubona bakabona umwotsi ucumbeka mu nzu kwa mugenzi wabo, bakabona ni mu myenda acuruza hari gushya hahareye inyuma mu gikari kandi inyubako ikinze ntacyo bakuramo,batangira kwirwanaho buri wese akuramo ibye ariko biranga birashya,ibidahiye  bakabikuramo babijugunya cyane ku buryo na byo byangiritse bikomeye.

Ati “Njye nangirikishije ibifite agaciro k’arenga miliyoni 20 kuko n’ibyitwa ko bitahiye byose byamenaguritse. Byari ibikoresho byo mu rugo birimo amateremusi,amatase,amasahani n’ibindi,gusa kuba nari mfite ubwishingizi ngiye kuvugana n’aho nabufatiraga ndebe ko hari icyo bizamarira na ho ubundi twagendesheje bitavugwa”.

Bwiza.com ntiyashoboye kuvugana na Gakwaya Bernard bivugwa ko yasaga n’uwafashwe n’ihungabana nyuma y’aka kaga kose yahuye na ko  ngo imubaze niba we yaba yari afite ubwishingizi bw’ibicuruzwa bye ku buryo yazagira icyo abona cyamufasha gukomeza imirimo ye,gusa bisanzwe bivugwa ko muri uyu mujyi hari abacuruzi benshi badakozwa ibyo gufata ubwishingizi bw’ibyo bakora,hakaba hari impungenge ko hari abashobora guhura n’aka kaga bagasubira ku isuka nk’uko bikunda kuvugwa.

Ndagijimana Eugène umwe mu bacuruzi begeranye n’aba bahuye n’aka kaga,yabwiye Bwiza.com ko  bibahaye isomo ryo kujya bakora buri gihe bafite ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo, kuko hashobora koko kuba hari abatabyitaho bagira ibyago nk’ibi bakaba bahita bava muri uyu mwuga kandi ari wo uba ubatungiye imiryango, bakajya banahora bagenzura ko insinga z’amashanyarazi zikoze neza,nta kibazo zateza.

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem,yatangarije Bwiza.com ko kugeza ubu batazi icyateye iyi nkongi n’agaciro k’ibyangiritse,asaba abacuruzi bagenzi b’abahuye n’ibi byago kubasura bagafatanya n’ubuyobozi kubahumuriza,bakajya banitwararika ibikoreshwa n’amashanyarazi byose aho bakorera ngo bitaba byabateza ibyago nk’ibi by’inkongi z’imiriro.

Uyu mujyi bivugwa na benshi ko ukigaragaramo  inyubako zishaje,z’ibice zishobora kuba zifite n’insinga z’amashanyarazi zishaje cyane  zateza amakuba nubwo hari n’amagorofa ahazamurwa, ukunze kugaragaramo akajagari kenshi karimo ak’amakamyo  n’amafuso usanga awurunzemo kumanywa ku buryo benshi bemeza ko hari ibice bishobora gufatwa n’inkongi y’umuriro kubizimya bikagorana kubera kubura aho abazimya banyura ayamakamyo n’amafuso,.

Ubuyobozi bwariho mu myaka ishize  bwari bwarafashe ingamba ko izi modoka zajya zipakira zikanapakurura nijoro ,ku manywa hakaba  ubwisanzure, nyamara ku buyobozi bwakurikiyeho kugeza ubu ntibwabyitayeho ya mamodoka yongera kuzura imbere  y’inyubako z’ubucuruzi.

Biriyongeraho akandi kajagari gakabije kawurangwamo k’amagaraje n’abasuderi  bakorera aho babonye na byo ngo bishobora guteza izindi ngorane nyamara ubuyobozi ngo bwaba butabyitayeho nk’uko bivugwa n’abaturage, hakanavugwa  inyubako zimwe usangana ibicuruzwa by’akajagari binabikwa mu kajagari birimo n’ibishobora gufatwa n’inkongi y’umuriro byihuse bigakongeza ibindi vuba, ibi byose kimwe n’iby’ubwishingizi bw’ibicuruzwa,umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem akavuga ko akarere kadashinzwe  kubwiriza abacuruzi ibyo bakwiye gukora mu bucuruzi bwabo,ko buri wese areba ikimufitiye akamaro akaba ari cyo akora.

Izindi wakunda

Bwiza.com