bwiza.com
Imyidagaduro

Uwahoze ari manaja wa Wendy wahuye na Perezida Kagame yafashwe

Uwahoze ari manaja w’Umwana w’umukobwa uzwi mu mikino ngororamubiri, Wendy Waeni, witwa Joe Mwangi Nduta yatawe muri yombi.

Wendy yahuye na Perezida  Kagame mu 2016 nyuma yo kubimwisabira akoresheje Twitter.

Mwangi yafashwe n’inzego z’iperereza muri Kenya (DCI) nyuma y’aho umuyobozi wazo,  George Kinoti atanze impapuro zo kumuta muri yombi.

Wendy yari aherutse gutangaza ko uyu mugabo yamuriye imitsi, ko impano ye kugeza ubu ntacyo iramumarira ariko ko yakungahaje Mwangi.

Ibi Mwangi yarabihakanye avuga ko afitanye ikibazo na Wendy kuko yamwatse telefone yareberagaho ibishegu.

Nyuma y’ibi, nyina wa Wendy, Magdalene Mbele yatangaje ko uyu mugabo akomeje kumushyiraho iterabwoba.  Yavuze ko amuziza ko atacecetse ku kunyereza amafaranga yabaga yagenewe Wendy.

Ati “ Mwangi ni umubeshyi, Raila Odinga yamuhaye ibihumbi 140, ampa 30,000.”

Ku rukuta rwa Twitter rwa DCI, hari ubutumwa bwemeza ko Mwangi uzwi nka Joe yamaze gutabwa muri yombi.

 

Arashinjwa gukoresha impapuro mpimbano zitera ubwoba  Mgadalene azitirira umunyamabanga w’Inama y’abaminisitiri.

DCI bati “  Joseph Mwangi Nduta uzwi Nka Joe ari muri gereza yacu. Azashinjwa ibyaha igihe polisi izaba irangije ibisabwa byose. Turashimira buri umwe wadufashishe kumenya aho aherereye.”

Uyu mugabo afashwe nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi, zivuga ko uwamubona yamenyesha inzego z’iperereza.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com