bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Hagize umuntu naba narateye inda yanyegera– Platini (Dream Boys)

Umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Dream Boys, Nemeye Platini, yigaramye umukobwa ukomoka i Burundi uherutse gukwirakwiza amakuru avuga ko yamuteye inda,ngo akaba yaramutereranye. 

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV yavuze ko uretse no gutera uwo mukobwa inda, atanaherukayo kuko aheruka i Burundi muri 2014.

Yagize ati” Mu Burundi simperukayo kuko mperukayo 2014, ariko sindibaruka wumve ko ari ikintu mpora nsaba Imana kandi haramutse hagize umuntu naba narateye inda yanyegera”.

Platini yiyemereye ko atakwihakana umwana kuko atabura ubushobozi bwo kumurera cyane ko niyo yabubura yakwitabaza umuryango ariko umwana yabyaye ntabeho nabi.

Uyu mukobwa kandi bivugwa ko bakundanye nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane  wamusize, agahita akundana   n’umusore w’ibigango uzwi nka Filston uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Platini yashenguwe n’itandukana rye na Diane muri 2017,  nta wundi mukobwa aratangaza ko bakundana kugeza ubu.

Platini avuga ko nta mwana agira

 

Emmy Niyigena/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com