bwiza.com
Amakuru

Icyamunara cy’inka 157 zafatiwe mu kigo cya Gabiro kigiye gushyirwa mu bikorwa

Nyuma y’aho urukiko rwahagaritse icyamunara cy’inka 157 zafashwe zavogereye ikigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, zongeye gushyirwa ku isoko.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya cyamunara, izi nka zizatangira kugurishwa ku wa 11 Nzeri guhera saa tanu z’amanywa.

Ku bw’ubusabe bw’abafatiwe inka, urukiko rwahagaritse uyu mwanzuro w’akarere ka Kayonza mu ntango za Kanama 2019, na ko kageza ikirego mu rukiko rukuru, urugereko rwa Rwamagana.

Umwanzuro wo gufata inka zavogereye ishyamba/ikigo cya Gabiro wafashwe ku bw’inyungu z’abaturage n’igihugu nk’uko Guverineri w’Intara Y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yabitangaje.

Ati: ” Wafashwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’amatungo no kurinda gukwirakwiza indwara z’amatungo.”

Akarere ka Kayonza ni aka gatatu kagiye kugurisha inka zafatiwe mu kigo cya Gabiro, nyuma ya Gatsibo yagurishije inka 493 ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 83.2 n’180 zagurishirijwe mu karere ka Nyagatare ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 nk’uko Igihe kibitangaza.

Izindi wakunda

Bwiza.com