bwiza.com
Amakuru Politiki

Kuki Buyoya yakoreye Coup d’Etat mubyara we? Ese yagejeje iki ku Burundi?

Hari ku wa 3 Nzeri 1987, nibwo Majoro Petero Buyoya yahiritse ku butegetsi mubyara we, Col Jean-Baptiste Bagaza, wari umaze imyaka 11 ari ku butegetsi.

Nubwo Col Bagaza yabukuweho nabi, na we yabufashe nabi akoreye coup d’Etat Michel Micombero, amushinja ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyane cyane mu 1972.

Izi Coup d’Etat zagiye ziba hatamenwe amaraso cyane kuko Bagaza yabukuweho ari mu rugendo i Quebec muri Canada, aho yari yitabiriye inama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Petero Buyoya yashinze icyo yise ‘Komite Ngarukiragihugu’ yari igizwe ahanini n’abasirikare bakuru mu gisirikare cy’u Burundi, nyuma yo kuvanaho itegeko Nshinga ryari ryatowe mu 1982.

Ubutegetsi bwa Petero Buyoya bwa mbere bwamaze imyaka itarenga itandatu, mu 1993 yatsinzwe mu matora ya mbere y’umukuru w’igihugu na Melchior Ndadaye ku wa 01 Kamena.

Kuki Buyoya yakoreye Coup d’Etat mubyara we?

Inararibonye mu bya politiki,  Déo Hakizimana avuga ko yari umwe mu bageragezaga uburyo bushoboka bwose ngo havanweho Leta ya Bagaza.

Ubwo Buyoya yakoraga Coup d’Etat, Bwana Hakizimana yari afungiwe muri gereza nkuru ya Mpimba ari kumwe n’abandi bagera kuri 200, babarizwaga mu bwoko bwose.

Bwana Hakizimana, avuga ko ubutegetsi bwa Bagaza bwatangiye kwerekana inenge mu mwaka wa 1981.

Avuga ko icyo gihe yahinduye izina ry’ishyaka ry’urubyiruko ubu ryitwa UPRONA, ryarahoze ari JRR (Jeunesse Revolutionnaire Rwagasore) aryita UJRB (Union de la Jeunesse Revolutionnaire du Burundi).

Avuga ko ibisobanuro yatanze mu guhindura iryo zina, byagaragazaga ko atari ashyigikiye Rwagasore.

Ati “Byari ibintu bidashobora gusobanurwa, bikaba byaragaragazaga ko uvuze Rwagasore waba usuzuguje izina rya Bagaza”.

Déo Hakizimana avuga ko ibintu byabaye bibi cyane mu 1984-1985, “cyane cyane igihe yashwanaga n’idini Katolika, agasenya za kiliziya, agafunga abapadiri.

Ati “Yari ageze aho abwira abasenyeri ati: ‘kuva ubu nta hantu mwajya, bikagaragara ko ikintu cyonyine yatinyaga kwari ukubafunga”.

Bwana Hakizimana, avuga ko guhohotera Kiliziya Katolika byari bifite intego y’ivangura ry’amoko.

Mu bindi bashinja Perezida Bagaza, Bwana Déo Hakizimana avuga ko atashakaga umuntu n’umwe umunenga.

Ati: “Muri gereza ya Mpimba honyine twari 200. Harimo bose, abanyabururi, abahutu, abatutsi, abacuruzi, abasirikare,…”.

Ibi ngo nibyo Buyoya yagendeyeho amuca mu rihumye adahari amukorera Coup d’Etat ashyigikiwe na benshi cyane cyane mu gisirikare, dore ko abarakare bari bamaze kuba benshi.

BBC yagiranye ikiganiro na Déo Hakizimana, itangaza ko  Perezida Buyoya agifata ubutegetsi atahise abona ibibazo nyamukuru byari mu gihugu cyane cyane ikibazo ‘Cy’ubumwe bw’Abarundi’. Aho Abahutu n’Abatutsi batarebanaga neza.

Hakizimana ati: “Ubishatse wabwira abashakashatsi bakareba Leta yashyizeho icyo gihe, yaririmo Abahutu bane gusa kuri leta yari igizwe n’abaminisitiri 20”.

Avuga kandi ko Buyoya amaze gufata igihugu yashyizeho komite yise ‘Nzahuragihugu’ yari igizwe n’abasirikare 30, nta muhutu n’umwe urimo.

Ati “Ku bijyanye n’ubumwe bw’igihugu, hagati y’Abahutu n’Abatutsi, byagaragaraga ko birimo gufata indi ntera kandi bica amarenga ko bizabyara ikintu kibi”.

Ikindi ngo cyaranze ubutegetsi bwa Buyoya ni ubushyamirane hagati y’Abahutu n’Abatutsi mu makomine abiri, abenshi bazi nka “Ntega-Marangara”, hari mu kwezi kwa munani mu 1988.

Déo Hakizimana avuga ko uko gushyamirana kwabaye muri komini Ntega y’intara ya Kirundo, na Marangara y’intara ya Ngozi, kwagize ingaruka ku buzima bw’igihugu n’akarere.

Ati: “Njyewe mu bushakashatsi nakoze, nasanze ari yo ntambara ya mbere yabaye y’akarere k’ibiyaga bigari kuko ubirebye, yatumye ikibazo kiba kirekire hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nyuma na Congo biyigeraho.

Déo Hakizimana, avuga ibyabayeho mu myaka yakurikiyeho, “Byavuye ku makosa yabaye y’ukutabona neza ibyari bigoye igihugu muri icyo gihe, byanatumye haba n’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye,  ryakurikiwe n’amahano yagize n’ingaruka muri kano karere”.

Nyuma y’izo ntambara Ntega-Marangara, byabaye ngombwa ko Perezida Buyoya ahindura Leta, ashinga Leta y’ubumwe yari igizwe n’imibare ingana y’Abahutu n’Abatutsi.

Kuva aho CNDD-FDD ifatiye ubutegetsi mu mwaka wa 2005, yakunze kugaragaza ko Buyoya yashyize igihugu cy’u Burundi mu manga, n’ubu ibyago kirimo ngo akaba abiba inyuma.

Buyoya ubu ubarizwa mu buhunzi ku mugabane w’u Burayi, afatwa nk’umwe mu barwanya Leta y’u Burundi by’umwihariko akaba ari ku rutonde rw’abashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi na Leta ya Nkurunziza, bashinjwa urupfu rwa Merchiol Ndadaye mu 1993, rwaje no gukurikirwa n’indi Coup d’Etat Buyoya yahise akora.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com