bwiza.com
Amakuru Imikino

Rwamagana Circuit, isiganwa ridasanzwe ry’amagare

Ku wa 17 Nzeri 2019, nibwo amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup 2019 azakomeza hakinwa isiganwa rya Rwamagana Circuit, rizazenguruka umujyi w’aka Karere.

Abakinnyi bazazenguruka intera y’ibilometero 3 ariko basiganwe mu gihe cy’isaha imwe mu gihe byari bimenyerewe ko bazenguruka inshuro runaka bitewe n’uko abategura irushanwa babiteguye.

Ubwo isaha izaba ishize, aho abakinnyi bazaba bageze niho isiganwa rizarangirira, uretse ko na none bizaterwa n’uwa mbere uyoboye abandi, igihe azagerera ku musozo (Finish) aribyo bishobora kuzatuma isaha irengaho gato.

Mu kiganiro Aimable Bayingana, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’isiganwa ku magare mu Rwanda(Ferwacy ), yagiranye na Radio10, yavuze ko ikindi kidasanzwe ari uko nta bihe bizarebwaho mu gihe cy’isiganwa kuko abakinnyi bose bazakurikirana uko basoje uhereye kuwa mbere ugakomeza.

Ikindi ngo ni uko uwo bazajya bakoreraho inshuro azajya ahita avanwa mu irushanwa.

Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi bo mu makipe 10 abarizwa muri Ferwacy, rizatangira saa 09:30 za mu gitondo ku ngimbi n’abakobwa mu gihe abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bo bazatangira gusiganwa saa 11:00.

Cycling Cup ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ferwacy kuva mu 2015. Yashyizweho mu rwego rwo kongerera imyitozo n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu Ikipe y’igihugu batitabira n’amasiganwa menshi mpuzamahanga.

Emmy Nigena/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com