bwiza.com
Amakuru Urukundo

Umugabo wanjye namufashe arunguruka umugore w’umuturanyi wogaga muri dushi- Nkore iki?

Mu gitondo cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru, n’ubwo nari ndi mu bitotsi numvise umuturanyi w’umugore tubana mu gipangu kimwe afunguye urugi, numva asutse amazi, muri ako kanya umugabo wanjye aba arabyutse.

Yagiye hanze atindayo, kubera ko dushe dukoresha ari imwe bintera amakenga bitewe n’uburyo umugabo wanjye yabadutse nk’ufite ibyo agiyemo.

Nasohotse bucece, nari ngamije kureba aho yagiye, nahingutse inyuma ye nsanga yateye ivi arimo kurungurukira mu mwenge uri mu rugi rwa dushi, arimo kureba uwo mugore wogaga.

Namaze nk’iminota itatu mwitegereza, naranamufotoye nkoresheje telefoni, ngeze aho ndamwiyereka, ahita yikanga.

Mbese muzi umuntu ugize ibimwaro by’umwihariko w’umugabo, umugabo yagize ibimwaro, ndangije ndamubaza nti ‘kuki urimo kurunguruka…..[IZINA RIGIZWE IBANGA]? yahise abihakana.

Yambeshye ko yarebaga ko nta muntu urimo ngo nawe ajyemo, kandi mu by’ukuri nta gahunda yari afite yo kujya muri dushi, nta n’akazi yari afite kamusaba kuzinduka. Ibi twabiganiriye tugeze mu cyumba twanga ko hagira utumva.

Byarambabaje, ndamubaza, nti ‘mbwira niba ushishikajwe no kuryamana na we mbimenye? kuko naketse ko ahora yifuza ko basambana wenda bikaba bitaraba.

Keretse wenda niba harimo uburwayi cyangwa se bukaba ubugoryi yifitiye. Gusa amahirwe twagize ni uko uwo muturanyi atamenye ko yarungurutswe kandi umugabo wanjye yaramubonye wese yambaye ubusa kuko yamaze akanya amwitegereje.

Mungire inama, uyu mugore yarungurukaga ntabwo njya mwizera pe, nta mugabo agira kandi ni byinshi avugwaho, nabuze epfo na ruguru, ese uyu mugabo ndamukorera iki ngo ahinduke.

Murakoze, nitwa Violette, dutuye muri Gasabo. Mugire amahoro!!

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

kamana 05/09/2019 1:45 am at 1:45 am

Mujye mutwihanganira ga.
Igitsina Imana yaduhaye kiriba cyane kandi ntikinyurwa. Ngaho mu Ndaya, ngaho mu bagore b’abandi, ng’aho mu bana bakiri bato, ngaho mu bakecuru…
Kamere ngabo iteye ubwoba. Iduloza isoni uhereye mu gitondo ukageza nijoro.
Wowe rero ubwo urwaje iyo ndrwara y’irari iwawe ihangane uyirwaze kandi uzarwaze ubukira.
Wirinde gukomeza kandi kwibukiriza umugabo wawe icyo kintu ukimucyurira. Kuko ejo na we wagwa no mu busambanyi njanswe kurunguruka kwe. Ushobora kuzategwa na satani, noneho akanakwifatira ubwe. Ubu we afatiwe mu cyuho arunguruka umugore. Ejo taba wowe uzafatwa uryamanye n’undi mugabo. Uramenye wirinde kubimuhoza mu matwi, ejo satani atazagupangira na we akakugusha mu buriri ahantu ibunaka. Aho hoho ufashwe wowe ntiyakubabarira.
Urabura gushima Imana ko yakurindiye umugabo ntumumusange hejuru, ahubwo uracyabyibaza ho. Menya ko ari uko twe abagabo duteye bityo bigutere kumubabarira. Ku bwa jye, Imana ishimwe cyane ko yamukurindiye. Icyo ni igitangaza gikomeye Imana yagukoreye nushaka ubyemere. Kandi Imana yashatse kubikwereka Ngo usengere urugo rwawe. Iyo ni integuza ko ukwiye gusengera urugo rwa we cg satani akarwigabiza akarusenya.
KAZARWUBAKA NI NAWE KAZARUSENYA. uwo ni umugani. Umugabo arubaka bwacya aba ari na we urwisenyera.

Subiza
Anaclet Bimenyimana 05/09/2019 9:52 am at 9:52 am

uzaze nkwereke i ndera bamugufashe.

Subiza
Xyz 05/09/2019 10:34 am at 10:34 am

None ko wamaze gusebya, umugabo wawe!?
Yarungurutse mu ibanga, nawe umufata ku buryo bwibanga , none umutangaje mu ruhame!!!
Aho ugize uti” Nitwa Violette, ntuye Gasabo” So byari ngombwa kuko bishobora gutuma hari abakumenya.
Reka mbanze nkubaze ikibazo nindangiza nkugire Inama. Wowe iyo utekereje icya muteye gukora iryo kosa usanga ari iki? Ese nta ruhare rwawe rwaba rurimo? Niba ntarwo uzamubaze icyabimuteye mube aricyo mubanza gukemura. Gusa wihangane kandi ngo UWAKUBITIRA IMBWA GUSUTAMA YAZIMARA” Gusa abasoma uyu mugani bakabyumva nabo bambabarire ntabwo nshatse gutukana ahubwo mwumve icyo ushatse kuvuga.

Subiza
Steven 16/09/2019 1:52 pm at 1:52 pm

Uwo mugabo hari ibyo atajya akubonaho.(umwima) Ntureka ngo akwisanzureho. Ibyo yagiye guhengereza urabifite ariko ushobora kuba umugora kuri iyo ngingo. Nutinda kwikosora irari rizamurenga agute. Siwe ufite ikibazo ahubwo ni wowe. Va mu magambo no gukeka wite Ku muntu arababaye kuko ntakundi yagira akajya guhengereza. Isubireho

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com