bwiza.com
Amakuru Ijambo ry'Imana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Akira urufunguzo yesu ari kuguha ufunguze urwo rugi waheze inyuma yarwo- Rev. Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Ibyahishuwe 1:18

“N’ uriho. Nari narapfuye, ariko dore ndiho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo rw’ urupfu ndetse n’ izi imva.”

Waba warigeze ufungirana imfunguzo imbere mu modoka cyangwa mu nzu maze ukaza guhera inyuma y’ Urugi? Wumvise umerewe ute? Reka njye nkubwire uko byangendekeye. Mu gihe cyashize nafungiranye imfunguzo z’ Imodoka ngiye ku kazi, ubwo ngiye gushaka imfuguzo aho najyaga nzishyira kugira ngo ntahe , ndazibura ngiye kureba nsanga zibereye mu modoka kandi nayifunze imiryango yose. Muri icyo gihe cyari igihe kibi, igihe cy’ imbeho nyinshi, igihe cya Snow, Temperature yari iri muri -25% ubwo nawe urabyumva.

Uwo mwanya byahise bintwara amahoro n’ umunezero nari mfite, ndahangayika, bitwara umwanya wanjye wo kuruhuka dore ko nari naraye izamu, abakora ku (Hospital ) mu bitaro bazi izamu ryaho uko riba rimeze, Byiyumvishe nawe uko ijisho ryanjye uko ryasaga, (ryarushakaga igishirira cy’ umuriro gutukura).

Kugira ngo mbone ubutabazi byatwaye nabwo ageze ku $100. Nshuti nziza y’ Imana no mu buryo bwo mu mwuka niko bimera kuko dukeneye urufunguzo kugira ngo kubona intsinzi kubyo Imana yaduteganyirije.

Dukeneye

  • ubugingo buhoraho
  • Dukeneye amahoro n’ umunezero
  • Dukeneye kubohoka ( freedom)
  • Ndetse dukeneye n’ Imigisha.

Niyo mpamvu tutagomba guhagarara inyuma y’ urugi rufunze “agakiza “kacu kugira ngo tuzabashe kuzabana n’ umuremyi wacu iteka ryose. Yesu Kristo niwe wenyine ufite urwo rufunguzo, kandi akaba yarafunguye iyo nzira kuri buri wese, yaba Umuyuda cyangwa umugiriki. Yadufungurire inzira ituvana mu rupfu itwinjiza mu bugingo bw’ iteka.

Ntabwo twagombye kubaho dutsindwa n’ ibyo duhanganye nabyo buri munsi, kubaho mu uburyo bwo kudasobanukirwa, mu buryo bwo gutsikamizwa n’ indwara, kubaho mu byaha cyangwa mu buzima bw’ uburetwa ( ubucakara ) ubwari bwo bwose kuko igihe twabaye mu buretwa bwa Satani kirahagije.

Kuki Yesu yatuzanira urufunguzo rwo kubaho mu buzima bwiza, ubuzima bw’ umunezero n’ Imigisha ariko tukaba tudashaka kurwakira tukaba twicwa n’ imbeho inyuma y’ urugi? Ibuka ko Yesu ari wa wundi ufite urufunguzo rwo kubohoka. Kandi Icyo twagombye gukora ari akantu koroshye ari uguhamagara izina rye gusa, reka kwibutse isezerano yaduhaye, “ Njye nawe nituzahamagara izina “YESU” twizeye kandi nabwo tugerageza kugendera mu mategeko ye, no kuyubaha, imiryango yose ifunze izahita ifunguka.”

Waba urabona umugore wubaha umugabo we, bakagirana imigenderanire myiza mu mu muryango wabo, umugabo aramwishimira iyo bafite imodoka, umugore ajya kugera ku muryango w’ imodoka umugabo yarangije ku mufungurira umuryango kandi akongera kuwu funga bagera aho bajya bikamera gutyo.

Ni twubaha Imana yacu kandi tukanagirana imigenderanire nayo myiza imiryango yose ifunze iri mbere yawe ntabwo ari twe tuzayifungura , uzajya uyigera imbere ubwayo yifungure (Automatic).

Tangirana nanjye kubaha no kugendera mu bushake bw’ Imana bityo twese dutangire twakira agakiza ke, kwakira amahoro ye n’ umunezero we, Twakire kubohoka kuva kuri we maze bitwinjize mu mudendezo no m’ ubutsinzi biva k’ Umwami n’ umucunguzi wacu.

Yesu Kristo atwishimire..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com