bwiza.com
Amakuru

Ibitero ku banyamahanga: Nigeria igiye kuvana abaturage bayo muri Afurika y’Epfo yifashishije indege ku buntu

Ibitero byibasira abanyamahanga, ibikorwa n’imitungo yabo biracyakomeje muri Afurika y’Epfo. Kompanyi y’indege itwara abagenzi ya Nigeria yiyemeje kuvana abenegihugu muri iki gihugu ku buntu.

Aya makuru yemezwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ivuga ko guhera kuri uyu wa gatanu, tariki ya 6 Nzeri, umuturage wa Nigeri uri muri Afurika y’Epfo, wifuza gusubira mu gihugu cye, azafashwa gusubirayo atwawe mu ndege za kompanyi ya Air Peace Airlines. (The East Africa

” Abanyanigeria babishaka barasabwa kwegera ibiro by’abahagarariye igihugu muri Pretoria na Johannesburg kugira ngo bahabwe  gahunda.”

Ingaruka z’ibi bitero zikomeje kuba nyinshi nko kwanga kwitabira inama yiga ku bukungu (World Economic Forum) kwa bamwe mu bakuru b’ibihugu nka Perezida wa Nigeria, Congo, Malawi, ndetse hari n’amakuru avuga ko na Perezida wa Uganda, Museveni atakiyitabiriye; byose mu rwego rwo kwamagana uru rugomo.

Amakuru avugwa ko n’u Rwanda rwanze kwitabira iyi nama yanyomojwe n’Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubuhahirane mu muryango w’Afurika y’i Burasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe wavuze ko iyi nama ari we wayitabiriye, ubu ari muri Afurika y’Epfo.

Umukino wari kuzahuza amakipe y’ibihugu y’umupira w’amaguru ya Zambia na Afurika y’Epfo wakuweho, ejo hashize Abaturage bo muri Nigeria na Zambia bigabije imihanda bihimura kuri iki gihugu, ubwo bagabaga ibitero ku bikorwa bitandukanye by’Abanya-Afurika y’Epfo.

Andi makuru avuga ko ubu muri Zambia nta ndirimbo yo muri Afurika y’Epfo yemerewe gucurangwa.

Afurika y’Epfo ivuga ko abantu 5 ari bo bamaze gupfira muri ibi bitero. Nigeria na yo ivuga ko nta muturage wayo urapfiramo, ibi bikaba bigiye gukorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage bayo.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Umubare w’abanyamahanga barimo kwica muri Afurika y’Epfo ukomeje kwiyongera – bwiza.com 10/09/2019 8:48 am at 8:48 am

[…] Kanda hano usome inkuru bifitanye isano: […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com