bwiza.com
Amakuru Urukundo

Umugabo wanjye ntaruhuka, yabaye nk’ikimasa, namenye ko ansangira n’umukozi- Nkore iki?

Abo duhuje agahinda n’akababaro nibo mbaje kwihanganisha nabasuhuza, ibibazo byandenze hahandi mpagarara nkumva ngiye no kwitura hasi.

Izina nimunkundire ndigire ubwiru, ariko ntuye mu nkengero z’umujyi wa Kigali, ariko uba ugeze mu Karere ka Rulindo.

Mfite umugabo n’abana b’abahungu babiri, nkaba nagize ikibazo giteye gutya.

Twari dufite umukozi w’umukobwa ariko wabyaye, ni umukozi twari tumaranye imyaka igera muri Ine, ariko mu minsi ishize natunguwe no kubona atwite inda y’umugabo wanjye.

Twagiye mu buyobozi, umukobwa atanga ikirego avuga ko umugabo wanjye yamufashe ku ngufu amutera inda, kubera umujinya n’agahinda, nanjye nashinjaga umugabo wanjye nemeza ko aribyo koko yamufashe ku ngufu.

Umugabo amaze kubona ko bitari bumworohere, ahita avuga n’akarimurori, ahakana ko atigeze amufata ku ngufu ariko inda arayemera.

Yahise ahishura ko mu myaka yose yamaze iwacu, nta gihe batigeze baryamana, yagize ati “Ntabwo nigeze nkufata ku ngufu, na we wari nk’umugore wanjye,  niba umugore wanjye naramurongoraga 5 mu cyumweru wowe nakurongoraga 3, kuko narabasimburanyaga, unshinja kugufata ku ngufu ute?

Mbese yagiye atanga ingero nyinshi z’uburyo bagiye baryamana, n’uburyo namaraga kujya ku kazi nzindutse undi agahita amusanga mu buriri bwacu, mbese yaba njyewe n’ubuyobozi, twaguye mu kantu ahubwo menya ukuri kose ko uwo nitaga umukozi yari mukeba wanjye.

Ubwo rero maze kumenya ukuri kose narumiwe ibyo gushinja mbivamo, umukobwa na we yageze aho yemera ko atafashwe ku ngufu.

Kuva uwo munsi mu rugo byabaye bibi, umugabo namubwiye ko ndambiwe kubana n’umugabo wabaye nk’ikimasa cy’akarere, ariko namwe nimutekereze kuba umugabo umwe asimburanya abagore babiri kandi baba mu nzu imwe.

Kuva uwo munsi ntabwo yari yatinyuka kongera kunkoraho mu buriri, nta we uvugisha undi, gusa nubwo hashize ibyumweru bitatu ibyo bibaye, umukozi we yahise ataha ariko umugabo yemera ko azamufasha, ubwo nabwo ni ibindi bibazo.

N’ubwo yatashye sinamenya niba batazasubirana, kandi n’ubundi umugabo wanjye nsanzwe nzi ko anca inyuma pe, yabaye nk’ikimasa, nibaza amaherezo narayabuze, mungire inama.

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Valens 06/09/2019 8:03 am at 8:03 am

Birababaje gusa hari ibintu ugomba gusobanukirwa, kandi n’abagore Bose bakunda kutabisobanukorwa neza.
Ubundi kuba umugore yaca inyuma umugabo bitandukanye kure no kuba umugabo yaca inyuma umugore… Uti gute?
Ubundi umugabo, mu buryo bwa kamere, ntabwo aryamana n’umukobwa cg umugore kubera ko amukunze; ahubwo aryamana na we kubera ko ashaka kwishima (kurangiza) gusa. Ku rundi ruhande, umugore we aryamana n’umuntu yishimiy, mbese yumva akunda… Kereka Wenda iyo abikora nk’umwuga nibwo aryamana n’uwo abonye wese, kandi n’ubundi iyo atamwishimiye, ntabwo arangiza.

Kuba umugabo wawe yararyamanaga n’umukozi, ndahamya ko Atari akwanze. Kenshi cyane, abagabo baryamana n’umuntu wese babonye yabyemera batitaye ku kuba ari mwiza cg se Atari mwiza. Akenshi biba iyo mu buriri atisanzura ku mugore we.

Ikibura hagati yanyu ni communication effective. Mwicare muganire, mubisubiremo nibiba ngombwa mwitabaze abantu babunga, maze musubirane kuko na none gukomeza kubaho muri ubwo ubuzima ntibyabashimisha mwembi, ahubwo byabatera depression bigatuma munasaza vuba.
Ku bindi bisobanuro, wamvugisha kuri WhatsApp +1(484)2000232

Subiza
kamana 07/09/2019 3:52 am at 3:52 am

Hari amakosa nk’abili atuma Abaja cg Abayaya banyu basambana n’abagabo banyu.
1- Ni hacye cyaneee nabonye Umugore afata neza Umuja we. Abagore bahoza ku nkeke abaja babo babatukaaa, babannyega buri jo buri jo nk’aho bo atari abantu. Yakora agakosa gato nyina-buja akaritubura rikangana umusozi ari nako arenza ho incyurooo.
Uzi impamvu mwe abagore muba mutuk’abayaya banyu?
N’uko muba mukeka ko Abagabo banyu babararikira bakabasambanya.
N’uko mugahora mubotsa igitutu.
Abo bakozi muhoza ho igitugu n’igitutu , mujye mwibuka ko ari abantu nka mwe, ccyane cyane ko ari abagore nka mwe, uko asa kose uko angana kose. Burya hari ibintu byiza ashobora kuba afite wowe utagira uri nyir’urugo. Iyo mubapyinagaza Barababara bikomeye.
Iyo mudahari rero bicara biga umugambi wo kwihimura kuri ba Nyina-buja cg nyirabuja.
Kwihimura kwa bo bashobora kubikora mu buryo butandukanye:
1- Agufatira nabi abana kugirango akwihimure ho.
2- Asambana n’umugabo wawe kugirango amuguhuze, amukwangije. Umukobwa wese naho yaba muto cyane mu myaka, muri kemere ye bimwanditse mo ko, umugabo wese aca bugufi imbere y’umugore utari uwe. Bityo rero, naho umugabo wawe ataba anamwitaye ho, wa muyaya we azamwishinza ho udahari bityo umugabo na we ntazihangana 2 ye. Iyo wowe mugore nyiri urugo ukunda gutonganya umugabo, umuyaya wa nyu akabona ko umugabo yagowe, azashaka uko yajta ahumuriza Sebuja. Iyo ugiye umutaya aramuganiriza neza akamurema agatima. Nyamugabo yakumva umuyaya amufitiye impuhwe nawe akabyita ho nyine. Haruwanga umwita ho se? Naho bihera rero rimwe na rimwe. Umugore akirirwa ku kazi yiratira bagenzi be Ngo ukuntu yarakariye umugabo akanamufungira amazi n’umuriro mu gitanda. Abandi na bo bati: N’ibyo rwose ibyo wakoze ni byiza natwe twhimura ku gasuzuzuguro k’abagabo. Areweee wihimura kuri nde? Ni mwe mwihima. Kuko ubigira utyo umugabo nawe ashakisha undi mugore umwitaho.
Wowe ukirirwa aho utuka umukozi Ngo ni mubi, Ngo ni umunyamwanda, Ngo ni umunebwe, Ngo yaje ari urwavumba none yarakarabye isabuni n’amazi yawe, aracya. Ngo none yataye ibuno n’akaguru hejuru…
Weeeh!! Ibyo ni byo mubwira abayaya banyu ndetse abagore bamwe bakora n’ikosa mukabakata amafranga ya bo ntimuyabahe yose iyo bamennye ibintu.
Babihimura ho baryamana n’abagabo banyu nyine.
Ibanga mutari muzi benshi muri mwe, n’uko ari mwe nyirabayazana itera ko abaja ba nyu basambana n’abagabo banyu. Umuyaya uramutuka akaguseka. Kuko iyo ubyutse ukajya ku kazi, asigara wenyine imuhira. Nawe agacyura umugabo wa we kuko ari we uri k’ugo wenyine niba nta muboyi uhari. Ese acyura nde?
Acyura umugabo wawe cg umuboti bakorana kandi bakaryamana mu cyawe gitanda. Ukaza gutaha wiyamatsa umutukaaa reka sinakubwira. Nijoro umugabo ntakwerekere kuko yiriranywe n’umuyaya we mu cyumba.
Ndabahamiriza ko abagabo benshi, nta mugambi baba bafite rimwe na rimwe wo gusambanya abayaya ba bo.
Burya abayaya ni bo babasembura. Kandi umuyaya aba anishakira umurengera muri urwo rugo kubera guhora atukwa. Abayaya banyu babarusha ubwenge niyo mpamvu babatwara abagabo. Mwebwe abagore beza cyane mwibeshya mwese ko umugabo uwo ari we wese yabakunda kurusha abagore batari beza. Muribeshya. K’umugabo wese umugore ni umugore nk’undi wese.
Umugore na none niwe utera umugabo gusambana n’umuyaya.
Niba uri umugore ugira urusaku k’umugabo bizatuma aguharurukwa vuba kabone n’aho waba usa n’ihoho.
Iyo murakaye nijoro mubatera imigongo mu buriri. Ibyo iyo mubikoze kabili gatatu mu rugo rw’umugabo ahita mo gushakira ahandi.
Burya iyo mugize mutyo mwibwira Ngo muhannye umugabo. Byahe byo kajya. Abagabo ni ingegera cyane. Aho kujya kwiyandarika mu ndaya kure, afata umuri bugufi aho amushakiye akamubona tayari.
Mwe abagore mwiyige ho, mwikosore. Kuko imyifatire yanyu mu mago, niyo itera ibyo byose.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com